Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Impapuro zo gufata Netanyahu hari uvuga ko bidahagije akavuga icyo yari akwiye gukorerwa

radiotv10by radiotv10
26/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Impapuro zo gufata Netanyahu hari uvuga ko bidahagije akavuga icyo yari akwiye gukorerwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko atemeranywa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC ku cyemezo cyo gushyiraho impapuro zo guta muri yombi abarimo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu; akavuga ko ahubwo bakwiye guhanishwa igihano cy’urupfu.

Iran Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ibi ubwo yasabwaga kugira icyo avuga ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) cyo gusohora impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, uwigeze kuba Minisitiri w’Ingabo muri iki Gihugu, hamwe n’umuyobozi wa Hamas, Ibrahim Al-Masri.

Yagize ati “Ibyo gusohora impapuro zo kubata muri yombi ntibihagije… Igihano cy’urupfu kigomba gutangwa kuri aba bayobozi b’abanyabyaha.”

Mu cyumweru gishize, Abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) bavuze bafashe icyemezo cyo gusohora impapuro zo guta muri yombi aba bayobozi, nyuma yo gusanga  ko hari impamvu zumvikana zigaraza ko Benjamin Netanyahu na Yoav Gallant bashobora kuba bafite uruhare mu byaha birimo ubwicanyi, itotezwa, no gukoresha inzara nk’intwaro y’intambara ku baturage b’abasivili ba Gaza.

Iki ni cyemezo cyarakaje Israel, ndetse ko kidashobora guhabwa agaciro, icyakora ku rundi ruhande, abaturage ba Gaza bagaragaje ko cyabahaye icyizere ko kizafasha guhagarika ubwicanyi no kugeza imbere y’ubutabera abakoze ibyaha by’intambara.

Ku ruhande rw’umutwe wa Hamas ufite ibirindiro muri Gaza, impapuro zo gufata Ibrahim Al-Masri, umuyobozi wawo, zigaragaza ibyaha akurikiranyweho, birimo ubwicanyi, gusambanya no gufata abantu bugwate byakorewe abasivile mu bitero byakozwe ku ya 07 Ukwakira 2023 muri Israel, ari na byo byateje intambara muri Gaza.

Ntibitazwi niba uyu mugabo akiri muzima cyangwa yarapfuye, kuko nubwo Israel ivuga ko yishe Ibrahim Al-Masri, uzwi  nka Mohammed Deif mu igitero cy’indege yagabye mu Kwakira 2024, kugeza ubu Hamas ntirabyemeza cyangwa ngo ibihakane.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 16 =

Previous Post

Hafashwe icyemezo ku bujurire bw’umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ wifuzaga gufungurwa

Next Post

U Rwanda na DRCongo bongeye kwicara ku meza y’ibiganiro: Menya ibyaganiriweho

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda na DRCongo bongeye kwicara ku meza y’ibiganiro: Menya ibyaganiriweho

U Rwanda na DRCongo bongeye kwicara ku meza y’ibiganiro: Menya ibyaganiriweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.