Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’iki Gihugu, aho yasimbuye Umugaba Mukuru wazo.
Itangazo ryatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, rivuga ko Lieutenant General Banza Mwilambwe Jules yagizwe Umugaba Mukuru wa FARDC, asimbuye General Tshiwewe Songesha Christian wari umaze imyaka ibiri kuri izi nshinhano dore ko yari yashyizweho na Tshiswjwdi muri 2022, ubwo na bwo yakoraga impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bw’ingabo.
Iri tangazo rivuga ko izi mpinduka zabayeho “kubera ko bikenewe kandi byihutirwa” ndetse ko byakozwe nyuma yuko “Inama Nkuru yateranye ikiga ku cyemezo cya Guverinoma, ikaba yemeje ko Banza Mwilambwe Jules abaye Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Lieutenant General Banza Mwilambwe Jules wagizwe Umugaba Mukuru wa FARDC asanzwe ari Umusirikare ufite ubuhanga mu bijyanye n’urugamba byumwihariko mu kurashisha imbunda ziremereye.
Uyu mujenerali wazamuwe mu mapeti muri 2022, ubwo yahabwaga ipeti rya Lieutenant General, yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’itsinda ry’Abasirikare bacungira hafi iby’umutekano, aho yari ashinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi.
Abandi basirikare bahawe inshingano
General Tshiwewe Songesha Christian wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, muri izi mpinduka nshya zakozwe na Perezida Tshisekedi, we yagizwe umujyanama mu Perezida mu bijyanye n’ibya gisirikare.
Naho Lt Gen Ichaligonza Nduru Jacques, yagizwe Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare, mu gihe Maj Gen Makombo Muinaminayi Jean Roger, yagizwe Umugaba Mukuru Wungirije ushinzwe ubutasi bwa gisirikare.
Hari kandi Brig Gen Katende Batubadila Benjamin, wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi mu mutwe w’abarinda Umukuru w’Igihugu.
Izi mpinduka mu buyobozi Bukuru bwa FARDC, zibayeho mu gihe imirwano ihanganishije iki Gisirikare na M23, yakajije umurego, byumwihariko mu gace ka Lubero, aho uyu mutwe ukomeje gukubita incuro uruhande bahanganye rwa FARDC.
RADIOTV10