Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Impinduka zihutirwa Tshisekedi yakoze mu Buyobozi Bukuru bwa FARDC 

radiotv10by radiotv10
20/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Impinduka zihutirwa Tshisekedi yakoze mu Buyobozi Bukuru bwa FARDC 
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’iki Gihugu, aho yasimbuye Umugaba Mukuru wazo.

Itangazo ryatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, rivuga ko Lieutenant General Banza Mwilambwe Jules yagizwe Umugaba Mukuru wa FARDC, asimbuye General Tshiwewe Songesha Christian wari umaze imyaka ibiri kuri izi nshinhano dore ko yari yashyizweho na Tshiswjwdi muri 2022, ubwo na bwo yakoraga impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bw’ingabo.

Iri tangazo rivuga ko izi mpinduka zabayeho “kubera ko bikenewe kandi byihutirwa” ndetse ko byakozwe nyuma yuko “Inama Nkuru yateranye ikiga ku cyemezo cya Guverinoma, ikaba yemeje ko Banza Mwilambwe Jules abaye Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Lieutenant General Banza Mwilambwe Jules wagizwe Umugaba Mukuru wa FARDC asanzwe ari Umusirikare ufite ubuhanga mu bijyanye n’urugamba byumwihariko mu kurashisha imbunda ziremereye.

Uyu mujenerali wazamuwe mu mapeti muri 2022, ubwo yahabwaga ipeti rya Lieutenant General, yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’itsinda ry’Abasirikare bacungira hafi iby’umutekano, aho yari ashinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi.

Abandi basirikare bahawe inshingano

General Tshiwewe Songesha Christian wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, muri izi mpinduka nshya zakozwe na Perezida Tshisekedi, we yagizwe umujyanama mu Perezida mu bijyanye n’ibya gisirikare.

Naho Lt Gen Ichaligonza Nduru Jacques, yagizwe Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare, mu gihe Maj Gen Makombo Muinaminayi Jean Roger, yagizwe Umugaba Mukuru Wungirije ushinzwe ubutasi bwa gisirikare.

Hari kandi Brig Gen Katende Batubadila Benjamin, wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi mu mutwe w’abarinda Umukuru w’Igihugu.

Izi mpinduka mu buyobozi Bukuru bwa FARDC, zibayeho mu gihe imirwano ihanganishije iki Gisirikare na M23, yakajije umurego, byumwihariko mu gace ka Lubero, aho uyu mutwe ukomeje gukubita incuro uruhande bahanganye rwa FARDC.

Lt Gen Banza Mwilambwe Jules wagizwe Umugaba Mukuru wa FARDC
Yasimbuye General Tshiwewe Songesha Christian

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + fourteen =

Previous Post

RDF yizeje umusanzu mu Ngabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Burasirazuba bwa Afurika

Next Post

AMAKURU MASHYA: Bidasubirwaho hemejwe ko icyorezo cya Marburg cyarangiye mu Rwanda

Related Posts

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Bidasubirwaho hemejwe ko icyorezo cya Marburg cyarangiye mu Rwanda

AMAKURU MASHYA: Bidasubirwaho hemejwe ko icyorezo cya Marburg cyarangiye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.