Kimwe mu bitaramo The Ben azakorera i Bujumbura mu Burundi mu mpera z’iki cyumweru, ari na cyo nyamukuru, cyimuwe, gishyirwa mu kigo cya Gisirikare ku mpamvu y’ibyitezwemo.
Umwe mu banyamakuru bari i Bujumbura bajyanye na The Ben, avuga ko iki gitaramo cyo ku Cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023, kizabera mu kigo cya gisirikare ahazwi nka Messes des officiers de Bujumbura.
Iyimurwa ryacyo ryabayeho nyuma y’ibiganiro byajuje abari gutegura iki gitaramo ndetse n’ubuyobozi bw’Igihugu, aho byagaragajwe ko iki gitaramo gishobora kuzitabirwa n’abantu benshi, bityo ko hakenewe ahantu hagutse kandi hashobora gucungirwa umutekano byoroshye.
Umwe mu bagitegura, avuga ko ari inama bagiriwe n’ubuyobozi. Ati “Badusabye ko cyashyirwa mu kigo cya gisirikare kuko ari ahantu hanini kandi hizewe umutekano waho.”
Iki gitaramo nyamukuru mu byajyanye The Ben i Bujumbura, kwinjiramo harimo itike ya Miliyoni 1,5 y’amafaranga akoreshwa mu Burundi (Fbu) ku meza y’abantu umunani ndetse n’iy’ibihumbi 500 Fbu ku meza y’abantu batandatu, mu gihe mu myanya ya VIP ari 50 000 Fbu, ndetse n’ahasanzwe hakaba ari 10 000 Fbu.
The Ben wageze i Bujumbura ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 27 Nzeri 2023, yakiranywe urugwiro rudasanzwe, aho yanasanze itsinda ry’ababyinnyi bamwakirije imbyino gakondo nk’uko bikorerwa abayobozi b’abanyacyubahiro, ubundi atemberezwa umujyi wa Bujumbura, asuhuza Abarundi.
RADIOTV10