Impyisi yari yigize ingunge hafi ya kaminuza imwe iherereye mu Murwa Mukuru wa Kenya, i Nairobi; yishwe na yo imaze kurya umuntu umwe iramumara.
Ni nyuma y’uko impyisi zigabije umuturage wari uri gutashya inkwi mu ishyamba riri hafi y’iyi Kaminuza yitwa Multimedia University, ziramwirukankana ziramurya wese.
Iyi kaminuza iherereye mu mbago za Pariki y’Igihugu izwi nka Nairobi National Park isanzwe ibamo inyamaswa z’inkazi zirimo Impyisi, Intare n’Ibisamagwe.
Bivugwa ko umwe mu banyeshuri wari uri hafi, yumvise induru y’uwo muntu ari gutabaza, akihutira kujya gutabara ajyanywe n’umuntu umwe, bagezeyo na bo zirabigabiza zirabakomeretsa.
Ibyo byateje uburakari mu baturage cyane abaturiye iyo parike y’inyamanswa ndetse n’abanyeshuri biga muri iyo kaminuza, bavuga ko barambwiye kwangirizwa n’inyamanswa none ngo bigeze no kuba zitangiye kurya abantu.
Ikigo gishinzwe inyamanswa muri Kenya, kivuga ko iyo mpyisi yishwe ndetse ngo bari kureba ko nta burwayi yaba yasigiye abantu yariye.
Abanyeshuri bo muri kaminuza biriwe mu myigarambyo bamagana imicungire mibi y’umutekano bavuga ko batarinzwe nyamara bizwi neza ko baturiye parike icumbikiye inyamanswa z’inkazi. Bahisemo gufunga umuhanda uva kuri parike ngo barebe ko ibyifuzo byabo byakumvwa.
Kuva muri Mutarama uyu mwaka impyisi zirya zikanangiza iby’abaturage zariyongereye kugera aho kaminuza yo ubwayo yakunze gushyiraho amatangazo n’amasomo yihariye y’uburyo umuntu akwiye kwifata mu gihe ahuye n’impyisi.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10