Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Imwe mu makipe y’ibigwi mu Rwanda idaheruka kwigaragaza irakataje yitegura kugarukana imbaraga (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
18/07/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Imwe mu makipe y’ibigwi mu Rwanda idaheruka kwigaragaza irakataje yitegura kugarukana imbaraga (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Mukura VS iri mu makipe y’ibigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda ariko idaheruka kwigaragaza, ikomeje imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-2025, aho ifite intego yo kongera kwigaragariza abakunzi bayo n’aba ruhago.

Mukura VS uretse kuba ari imwe mu makipe akuze mu Rwanda, yagiye initwara neza ndetse ikaba yarigeze gusohokera u Rwanda mu marushanwa nyafurika.

Imaze imyaka ibiri itigaragaza, gusa umwaka ushize w’imikino warangiye iri ku myanya itanu ya mbere, kuko yari ari iya kane n’amanota 47.

Ubu ikomeje imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2024-2025, aho kuri uyu wa Gatatu yakoze imyitozo ifite abakinnyi 22 barimo batanu bashya, ari bo Tuyizere Jean Luc, Uwumukiza Obed, Abdul Jalilu, Jordan Nzau Ndimbumba, Niyonizeye Fred.

Ni mu gihe Kayumba Soter usanzwe muri iyi kipe ukinafite amasezerano, we atagaragaye muri iyi myitozo y’iyi kipe ikomeje kwitegura kugarukana imbaraga.

Amakuru ava muri iyi kipe, avuga ko muri uyu mwaka w’imikino izakoresha abakinnyi 26, mu gihe kugeza ubu ifite 23.

Abakinnyi batatu bagomba kongerwamo, barimo rutahizamu, umukinnyi ukina mu bwugarizi bwo ku ruhande rw’ibumoso ndetse n’ukina hagati.

Biteganyijwe kandi ko Mukura VS, izakina umukino wa gicuti na Gasogi United tariki 27 Nyakanga 2024, wo kwipima uko aya makipe yombi ahagaze mbere yo gutangira shampiyona.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Imiryango y’abagizweho ingaruka n’akaga kahitanye Abanyarwanda 9 barimo uwasize uruhinja yaremewe

Next Post

Umunyapolitiki wo muri Congo imbere y’intumwa zivuye muri America yavuze Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyapolitiki wo muri Congo imbere y’intumwa zivuye muri America yavuze Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda

Umunyapolitiki wo muri Congo imbere y’intumwa zivuye muri America yavuze Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.