Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya utu Turere twombi, utagira ikiraro, bityo bakambuka bavogera mu mazi ndetse igihe imvura iguye bakarara mu nzira kuko amazi aba yabaye menshi, abaturage banyura kuri uyu mugezi baracyatabaza ngo babone ikiraro bambukiraho.
Abo ni bamwe mu baturage bo mu Turere twa Rubavu na Rutsiro baganiriye na Radio TV10 muri Gashyantare 2024. Aba bagarukaga ku ruhuri rw’ibibazo baterwa n’uyu mugezi wa Bihongora utemba ugabanya imirenge ya Kanama na Nyabirasi mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.
Bigirimana Martin ati: “Urabona ko mvuye kurangura, mu gihe cy’imvura rero hari igihe iri gare rigwamo, kandi naranguye ifu ugasanga yose irampombeye.”
Sezikeye (utuye hino y’umugezi muri Rubavu) ati: “Ndabacumbikira buri gihe rwose kuko n’ubu iguye baryama, nk’abagiye guhaha muri Karambo, za Mahoko…”
Burakaza ati: “Erega hano njye naraharaye umugezi wuzuye sinkuru, mbarirano; n’ukuvuga ngo iyo iguye ntihite ndarara, ariko biraturambiye rwose.”
Muri uko kwezi kwa Kabiri k’umwaka ushize wa 2024, ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwari bwatanze icyizere ko mu gihe gito iki kiraro kizatangira kubakwa kuko hari abafatanyabikorwa ngo bari bamaze kuboneka bashaka gufasha kucyubaka. Cyakora ubwo twageraga kuri uyu mugezi wa Bihongora, twasanze nta gikorwa na kimwe cyo kubaka ikiraro cyigeze gikorwa, ndetse abaturage bavuga ko basa n’aho birengagijwe.
Ndagijimana Eliezel ati: “N’ubu ntacyo baragikoraho; byaba byiza bakidukoreye mu buryo bwihuse ku buryo twajya dutaha bitworoheye.”
Dusengimana Jean Claude (umumotari wo muri Kanama) ati: “Gucamo ni ibibazo kuko iyo umugezi wuzuye, abo hirya ni uguhera iyo, n’abo hino bakahahera, tukabura uko twambuka, kandi abaturage bashaka gutaha, bityo natwe tukabura amafaranga.”
Nzamuye Diyonizi ati: “Umutekano ni mucye kuko iyo imvura iguye uyu mugezi uruzura cyane; mbese kizanakemuka ari uko uturere twombi twicaranye bagashyira hamwe, naho ubundi iyo huzuye hari n’ubwo utanga amafaranga RWF 500 abasore bakaguheka mu mugongo.”
Ni mu gihe mu butumwa bugufi kuri telefone, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko koko iki ari ikibazo kitoroheye abaturage, ariko ko ubuyobozi bw’uturere twombi bukizi kandi ko RTDA igiye kugikora.
Uyu muyobozi yakomeje agaragaza ko ingengo y’imari igenewe iki gikorwa yamaze kuboneka, ubu hakaba hari gushakwa, binyuze mu masoko, abagomba kucyubaka.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10







