Polisi y’u Bufaransa iryamiye amajanja kugira ngo ihangane n’abahinzi bari mu myigaragambyo mu gihe baba barenze nyirantarengwa bahawe, mu gihe bo bakomeje urugendo rugana aho babujijwe kwinjira.
Aba bahinzi barimo aba kijyambere, bari mu myigaragambyo bari gukoreshamo ibimodoka bihinga, bari gukoresha bafunga imihanda ijya mu murwa mukuru i Paris, muri Lyon ndetse no mu bindi bice bitandukanye mu Bufaransa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024, ku munsi wa gatatu w’imyigaragambyo, abahinzi babarirwa mu bihumbi, bakomeje kwirara mu mihanda, mu gihe Polisi na yo iryamiye amajanja ngo ihangane na bo igihe baba barenze umurongo utukura.
Mu myigaragambyo yabo, barasaba Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Guverinoma ye, gukuraho imbogamizi zibabangamiye, zirimo ibiciro biri hasi bagurirwaho umusaruro wabo, ndetse no kubafasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’abahizi mu ishami rya Lot-et-Garonne, Serge Bousquet-Cassagne; ubwo yabwiraga abigaragambya, yagize ati “Ntewe ishema namwe. Muri kurwana uru rugamba kuko nitutarurwana, tuzapfa.”
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Gérald Darmanin yaburiye aba bahindi bari mu myigaragambyo kudahirahira begera agace ka Rugis gasanzwe kabamo amaguriro y’ibiribwa ndetse n’indi mijyi mikuru, ndetse asaba Polisi ko igihe bagerageje kurenga kuri aya mabwiriza, guhita ihangana nabo.
Yagize ati “Ntibashobora kurwanya Polisi, ntibashobora kwinjira muri Rungis, ntibashobora kwinjira mu Bibuga by’indege by’i Paris cyangwa i Paris rwagati.”
Ibimodoka by’abahinzi bimaze iminsi mu mihanda, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, byari byafashe urugendo byerecyeza muri uyu mujyi wa Rungis, babujijwe kwinjiramo.
RADIOTV10