Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imyigaragambyo y’abahinzi mu Bufaransa yahinduye isura

radiotv10by radiotv10
31/01/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Imyigaragambyo y’abahinzi mu Bufaransa yahinduye isura
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Bufaransa iryamiye amajanja kugira ngo ihangane n’abahinzi bari mu myigaragambyo mu gihe baba barenze nyirantarengwa bahawe, mu gihe bo bakomeje urugendo rugana aho babujijwe kwinjira.

Aba bahinzi barimo aba kijyambere, bari mu myigaragambyo bari gukoreshamo ibimodoka bihinga, bari gukoresha bafunga imihanda ijya mu murwa mukuru i Paris, muri Lyon ndetse no mu bindi bice bitandukanye mu Bufaransa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024, ku munsi wa gatatu w’imyigaragambyo, abahinzi babarirwa mu bihumbi, bakomeje kwirara mu mihanda, mu gihe Polisi na yo iryamiye amajanja ngo ihangane na bo igihe baba barenze umurongo utukura.

Mu myigaragambyo yabo, barasaba Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Guverinoma ye, gukuraho imbogamizi zibabangamiye, zirimo ibiciro biri hasi bagurirwaho umusaruro wabo, ndetse no kubafasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’abahizi mu ishami rya Lot-et-Garonne, Serge Bousquet-Cassagne; ubwo yabwiraga abigaragambya, yagize ati “Ntewe ishema namwe. Muri kurwana uru rugamba kuko nitutarurwana, tuzapfa.”

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Gérald Darmanin yaburiye aba bahindi bari mu myigaragambyo kudahirahira begera agace ka Rugis gasanzwe kabamo amaguriro y’ibiribwa ndetse n’indi mijyi mikuru, ndetse asaba Polisi ko igihe bagerageje kurenga kuri aya mabwiriza, guhita ihangana nabo.

Yagize ati “Ntibashobora kurwanya Polisi, ntibashobora kwinjira muri Rungis, ntibashobora kwinjira mu Bibuga by’indege by’i Paris cyangwa i Paris rwagati.”

Ibimodoka by’abahinzi bimaze iminsi mu mihanda, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, byari byafashe urugendo byerecyeza muri uyu mujyi wa Rungis, babujijwe kwinjiramo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Hamenyekanye icyatumye Abadepite ba Maldives bafatana mu mashati bagaterana ibipfunsi mu Nteko

Next Post

Bidateye kabiri America yongeye kugaragarizwa ko igitinyiro cyayo kiri kuyoyoka

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya
IMIBEREHO MYIZA

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bidateye kabiri America yongeye kugaragarizwa ko igitinyiro cyayo kiri kuyoyoka

Bidateye kabiri America yongeye kugaragarizwa ko igitinyiro cyayo kiri kuyoyoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.