Imyitozo yahuzaga Abapolisi bo mu Bihugu by’Umuryango uhuza abayobozi ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), yaberaga muri Tanzania, yasojwe mu muhango witabiriwe n’abarimo CG Felix Namuhoranye.
Iyi myitozo yasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, yari imaze iminsi ine ibera mu ishuri rya Polisi ya Tanzania riherereye i Moshi, yitabiriwe n’abapolisi baturutse mu Bihugu bigize umuryango wa EAPCCO birimo; u Burundi, Ethiopia, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda.
Iyi myitozo izwi nka FTX (Field Training Exercise yari yarahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Usalama Pamoja’, yateguwe hagamijwe gutegura abagize inzego z’umutekano zo mu karere gufatanyiriza hamwe mu gucunga umutekano, bahangana n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Minisitiri w’Umutekano wungirije muri Tanzania, Nyakubahwa Daniel Sillo wayoboye umuhango wo gusoza iyi myitozo, yavuze ko ifasha Polisi z’Ibihugu kwisuzuma ahakiri ibyuho ndetse kunoza imikorere n’imikoranire mu guhangana n’ibibazo byototera umutekano mu karere.
Nyakubahwa Daniel yasabye Abapolisi bitabiriye iyi aya mahugurwa kuzarushaho gukorana kugira ngo babashe kubyaza umusaruro iyi myitozi bahawe mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka, ibitero by’iterabwoba, iyezandonke n’ibindi byaha bimunga ubukungu, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.
Yabashimiye ku murimo bakora utuma abaturage mu Karere bagira ituze n’umutekano, abasaba kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye mu myitozo no kubugeza ku bandi, ashimira n’abayobozi bakuru ba Polisi bitabiriye uyu muhango wo gusoza iyi myitozo.
RADIOTV10