Impanuka y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ya Coltan mu gace ka Rubaya muri Teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahitanye abantu barenga 100.
Iyi mpanuka yabaye kuri wa Kabiri tariki 03 Werurwe 2026, mu gace ka Kasasa gacukurwamo amabuye y’agaciro mu gace ka Rubaya.
Amakuru aturuka ahantu hatandukanye avuga ko iyi mpanuka yahitanye abantu barenga ijana, biganjemo abacukuzi b’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa coltan.
Abacuruzi b’ibicuruzwa biciriritse bashinze amaduka hafi y’ako gace kugira ngo bagurishe ibiribwa n’ibindi bicuruzwa ku bacukuzi, na bo bari mu baguye muri iyi mpanuka.
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’ukwezi kumwe ku ya 28 Mutarama 2026, na bwo habaye inkangu yahitanye abantu barenga 400, utabariyemo abataraboneka.
Nubwo hari habaye iyi mpanuka, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri aka gace bwarakomeje, bitewe n’ibibazo by’ubukungu no kubura andi mahitamo ku rubyiruko rwinshi rwo muri aka gace.
Umucukuzi w’amabuye y’agaciro warokotse, yagize ati “Twari benshi muri turi mu rwobo. Ibitaka byatangiye kugwa buhoro buhoro. Bamwe baratakaga bavuga ko tugomba kuvamo, ariko byari byatinze cyane. Mu masegonda make, byose byaridutse. Nabashije gufata igiti. Barumuna banjye babiri bagumye hasi… Sinzi niba imirambo yabo izigera iboneka.”
Undi mucukuzi w’amabuye y’agaciro, yavuze ko n’uburyo bakoramo, bishyira ubuzima bwabo mu kaga. Ati “Turapfa buri munsi nta burinzi, nta ngofero, nta ba injeniyeri bo kugenzura ko ubutaka buhagaze neza. Tuzi ko ari akaga, ariko nta bundi buryo dufite bwo kubaho. Nyuma y’amakuba yabaye muri Mutarama, twararize, hanyuma turagaruka. Inzara irakomeye kuruta ubwoba.”
Agace gacukura amabuye y’agaciro ka Rubaya, gakungahaye ku mabuye yo mu bwoko bunyuranye burimo coltan, cassiterite, zahabu, na tourmaline, gakomeje kugenzurwa kamaze igihe kagenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 ryanifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo mu mpanuka iherutse kuba, ndetse rinabaha bumwe mu butabazi bw’ibanze.
RADIOTV10









