Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

India: Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’ibyago byatewe na Gaze bigasiga benshi mu marira

radiotv10by radiotv10
22/08/2024
in AMAHANGA
0
India: Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’ibyago byatewe na Gaze bigasiga benshi mu marira
Share on FacebookShare on Twitter

Inkongi y’umuriro yatewe n’iturika rya Gaz mu ruganda rukora imiti ruherereye mu mujyi wa Andhra Pradesh mu Buhindi, yahitanye abantu 20, abandi 50 barakomereka.

Abari muri uru ruganda ruri mu zikomeye mu majyepfo y’u Buhindi, ruherereye mu mujyi wa Andhra Pradesh, bavuga ko babonye icupa rya Gaze riturika, hagati haduka inkongi yahise ikwira mu bindi bice by’inyubako y’uru ruganda.

Ni inkongi kandi yasize igihombo kinini, kuko iyi nyubako nini yahiye igashya igakongoka ndetse n’ibyari biyirimo byose birimo n’imiti yakorwaga n’uru ruganda.

Nyuma y’iyi nkongi, Guverinoma y’u Buhindi yatangaje ko hahise hatangira gukorwa iperereza, kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi nkongi n’iturika rya Gaze.

Uru ruganda rw’imiti rusanzwe rukoramo abantu bagera kuri 400, gusa ubwo iyo nkongi yabaga, hari harimo abakaozi 200 gusa, mu gihe abandi bari bagiye gufata amafunguro.

Bamwe mu babonye iyi nkongi ubwo yabaga, bavuze ko byari biteye ubwoba kuko iyi nkongi yari ifite umuriri mwinshi, dore ko hari abantu babonaga bari gushya ariko badashobora kugira icyo bakora.

Umwe muri aba bantu babonye iyi nkongi, yagize ati “Twabonye abantu bakurwa mu nyubako buzuye ubushye umubiri wose, byari biteye ubwoba kubireba.”

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 7 =

Previous Post

Menya imishahara y’Abayobozi baherutse kurahira kuva kuri Perezida n’abandi mu nzego Nkuru

Next Post

Itegeko rishya ritishimiwe n’abahanzi Nyarwanda ryongeye kuvugwaho n’umwe mu bagize Guverinoma

Related Posts

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

by radiotv10
14/01/2026
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, wujuje imyaka 50 y’amavuko, yashimiye umugabo we utuma ubuzima bwe...

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

IZIHERUKA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

15/01/2026
RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Itegeko rishya ritishimiwe n’abahanzi Nyarwanda ryongeye kuvugwaho n’umwe mu bagize Guverinoma

Itegeko rishya ritishimiwe n’abahanzi Nyarwanda ryongeye kuvugwaho n’umwe mu bagize Guverinoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.