Umugezi uzwi nka Tukad Mati uherereye mu gace ka Bali muri Indonesia wahindutse umutuku mu buryo butunguranye, bamwe bibaza ibyabaye niba ari ibyahanuwe, gusa inzego zatahuye icyabiteye ndetse zita muri yombi ukekwaho kubigiramo uruhare.
Amashusho agaragaza amazi y’uyu mugezi yahindutse nk’amaraso, yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, bamwe babanza kwikanga ko ari bimwe mu byanditswe muri bibiliya.
Inzego z’ubuyobozi muri Indonesia zatahuye ko iki kibazo cyatewe n’uruganda ruri hafi y’uyu mugezi rwamennye bimwe mu byo rukoresha muri uyu mugezi bigatuma amazi yawo ahinduka umutuku.
The Tukad Mati river in Bali, Indonesia, turned blood red after pollution from a screenprinting business leaked into the water.
The business is also responsible for dying the river green in the past. The business owner was fined, and the business was temporarily closed. pic.twitter.com/JfkFtPRuap
— NowThis Impact (@nowthisimpact) April 21, 2022
Umuyohozi w’Ikigo gishinzwe ibidukikije muri Indonesia, Putra Wirabawa yatangaje ko uru ruganda rusanzwe rukora ibijyanye n’ibyapa no gushushanya ku bikoresho (screen printing) rwahise ruhagarikwa ndetse umuyobozi mukuru warwo yatawe muri yombi.
Yagize ati “Umuzi w’ikibazo ni ibyajugunywe mu mugezi n’uru ruganda.”
Uru ruganda rusanzwe rufite icyemezo cy’ubuziranenge, nyirarwo akaba akomoka mu gace kitwa Banyuwangi, yavuze ko ubwo bubakaga uru ruganda bari bashyizeho uburyo bwo gufata imyanda ariko ko bimwe mu bihombo byangiritse ari na byo byatumye habaho iki kibazo.
Uyu muyobozi w’uruganda uzabutranishwa n’Urukiko rwo mu Karere ka Denpasar, naramuka ahamijwe icyaha azahanishwa gufungwa amezi atandatu muri gereza ndetse n’ihazabu ya 3 480 US$ angana na Miliyoni hafi 3,5 Frw.
Abaturiye uyu mugezi wahindutse umutuku, babujijwe gukoresha aya mazi kugira ngo habanze hakorwe isuzuma ryayo ry’ibishobora kuba byakwangiza umubiri.
RADIOTV10
Nihatari kbsa
Nihatari kbsa