Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara y’amayobera ifite ibimenyetso nk’iby’ibicurane, yatumye bamwe bibuka ibihe bya Covid-19, dore ko imaze gufata abana 500 mu cyumweru kimwe.
Iyi ndwara imaze gufata abanyeshuri barenga 500 mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, yatumye abayobozi b’Ibigo by’amashuri ivugwamo, batamga impuruza ku nzego z’ubuzima.
Abanyeshuri banduye iyi bagaragaza ibimenyetso bisa nk’iby’ibicurane, birimo kubaba umutwe cyane, umuriro mwinshi, kubabara umubiri wose, n’inkorora idacika. Umubare w’abandura ukomeje kwiyongera, bigatera impungenge ababyeyi, abarimu, n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Umuvuduko w’ikwirakwira ry’iyi ndwara y’ibicurane wibutsa ibyagaragaye mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’inzego z’ibanze, ashimangira uburemere bw’iki kibazo.
Hashyizweho ingamba
Amashuri yibasiwe n’iyi ndwara yasabye abanyeshuri gukurikiza amategeko y’isuku, harimo gukaraba intoki kenshi no kwirinda gukora ku mubiri. Ariko, abayobozi b’ibigo by’amashuri bemeza ko izi ngamba zikiri nke ukurikije uburemere bw’icyorezo.
Barasaba serivisi z’ubuzima kugira icyo zikora mu maguru mashya kugira ngo hamenyekane inkomoko nyayo y’iyi ndwara kandi hashyirweho ingamba zikwiye zo kwita ku buzima.
Amashuri yibasiwe cyane cyane, ni asanzwe acumbikira abana, ibintu binatuma kwanduzanya hagati yabo byihuta. Bamwe mu bayobozi b’amashuri, baremerewe n’iki kibazo, barimo gusaba byihutirwa inzego z’ubuzima kugira ngo habeho uburyo bwihuse, buhuriweho kandi bunoze.
RADIOTV10











