• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Indwara y’amayobera yadutse muri Congo ikomeje guteza impungenge

radiotv10by radiotv10
25/02/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Indwara y’amayobera yadutse muri Congo ikomeje guteza impungenge
Share on FacebookShare on Twitter

Indwara itazwi ubwoko bwayo, imaze kwivugana abantu barenga 50 mu majyaruhuru ashyira uburengerazabuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Time, avuga ko iyi mibare y’abamaze guhitanwa n’iyi ndwara y’amayobera, yemejwe kuri uyu wa Mbere n’abaganga bo muri aka gace ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima.

Umuntu wanduye iyi ndwara ishobora kumuhitana nyuma y’amasaha 48 agaragaje ibimenyetso, ndetse akaba ari na ko byagenze ku mubare munini w’abahitanywe n’iyi ndwara muri Congo.

Dr. Serge Ngalebato, Umuganga mu Bitaro bya Bikoro biri kuvurirwamo abarwaye iyi ndwara yabaye amayobera, avuga ko kuba iyi ndwara ishobora kwica umuntu byihuse, “biteye impungenge cyane.”

Iyi ndwara yatangiye kugaragara kuva tariki 21 Mutarama 2025, imaze gusanganwa abantu 419, barimo 53 imaze guhitana kuva yatangira kugaragara.

Amakuru atangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryo muri Afurika, avuga ko iyi ndwara yagaragaye bwa mbere mu mujyi wa Boloko nyuma yuko hari abana batatu bariye agacurama, bakaza kwitaba Imana nyuma y’amasaha 48 ubwo babanje kugaragaza ibimenyetso birimo kuva amaraso no guhinda umuriro mwinshi.

Iyi ndwara kandi yaje kugaragara mu Mujyi wa Bomate tariki 09 Gashyantare, ndetse ibizamini by’abantu 13 bikaba byaroherejwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima muri Congo gifite icyicaro i Kinshasa kugira ngo hasuzumwe iyi ndwara.

Ibi bizamini byose, byapimwemo Ebola, ariko abaganga basanga nta virusi y’iki cyorezo irimo, kimwe n’iya Marburg, zombi zihuje ibimenyetso n’iyi ndwara y’amayobera. Gusa bimwe mu bizamini byaragarayemo indwara ya Malaria. Umwaka ushize, indi ndwara ikomeye y’ibicurane yishe abandi bantu benshi muri Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 1 =

Previous Post

Umuhanzi w’ikirangirire John Legend yahishuye ibyo yabwiwe mbere yo kuza mu Rwanda akabyima amatwi

Next Post

Ibyagaragaye ubwo abasirikare ba SADC bavuye muri Congo banyuraga mu Rwanda bataha

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Ibyagaragaye ubwo abasirikare ba SADC bavuye muri Congo banyuraga mu Rwanda bataha

Ibyagaragaye ubwo abasirikare ba SADC bavuye muri Congo banyuraga mu Rwanda bataha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.