Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Indwara yateye Isi impungenge nyuma y’uko igaragaye i Burayi hari Ibihugu byashyizeho ingamba zikomeye

radiotv10by radiotv10
17/08/2024
in AMAHANGA
0
Indwara yateye Isi impungenge nyuma y’uko igaragaye i Burayi hari Ibihugu byashyizeho ingamba zikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko muri Sweden hagaragaye umurwayi wa mbere urwaye ubushita bw’inkende, Ibihugu byo ku yindi Migabane nk’u Bushinwa byafashe ingamba, aho iki Gihugu cyafashe icyemezo cyo gusuzuma abantu n’ibintu byinjiira muri iki Gihugu ngo birinde ko yahagera.

U Bushinwa bwatangaje icyemezo kuri uyu wa Gatanu bavuga ko bizakorwa mu gihe cy’amezi 6, bakibanda cyane ku baturuka mu Bihugu bya Afurika byagaragayemo iyi ndwara.

Kuri uyu wa Gatanu kandi, Pakistan na yo yatangaje ko umuntu ufite ubushita bw’inkende wa mbere yagaragaye muri iki Gihugu.

Ubushita bw’inkende Mpox, bukomeje gukwira hirya no hino ndetse Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko iyi ndwara yamaze kugera ku rwego ruhangayikishije.

Ikigo Nyafuruka gishinzwe gukurikirana ibiza no kubikumira ‘Africa CDC’ na cyo cyaherukaga gutangaza ko iyi ndwara iteye impungenge ndetse gisaba inzego z’ubuzima gufata ingamba zikomeye.

Habarurwa abarenga ibihumbi 38 banduye iyi ndwara, ndetse abarenga ibihumbi 15 ni abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’Igihugu cyibasiwe cyane, aho abarenga 450 biganjemo abana bahitanywe n’iyi ndwara.

Iyi ndwara yamaze kugaragara mu Bihugu byo ku Mugabane wa afurika birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, U Burundi, Kenya, na repubulika ya Centrafrique.

Kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu Rwanda hamaze kugaragara abantu bane basanganywe iyi ndwara, ariko ko babiri basezerewe nyuma yo gukira, mu gihe abandi babiri bakiri kuvurwa.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 16 =

Previous Post

Ibibazo by’ingenzi bikomeye umuntu akwiye kwicara akibaza akiri muzima

Next Post

Bambutse Intara bagiye gushakisha imibereho none babayeho nk’inzererezi ku mpamvu itarabaturutseho

Related Posts

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Ubwoba bwatashye abatuye mu gace ka Kashebere ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru kubera indege y’intambara yo...

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Impanuka ikomeye y’imodoka zagonganye zirimo bisi ebyiri zitwara abagenzi, yabereye muri Uganda, yahitanye abantu 63, abandi benshi barakomereka. Iyi mpanuka...

Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

by radiotv10
22/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’impande zigifasha, rukomeje kurenga ku...

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

by radiotv10
21/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC rwongeye kurenga ku gahenge rukarasana ubugome bukabije rukoresheje indege z’intambara mu bice...

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

by radiotv10
21/10/2025
0

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, yageze kuri Gereza ya La Santé i Paris muri iki Gihugu yayoboye, kugira ngo...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8
IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

by radiotv10
23/10/2025
0

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

23/10/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

23/10/2025
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bambutse Intara bagiye gushakisha imibereho none babayeho nk’inzererezi ku mpamvu itarabaturutseho

Bambutse Intara bagiye gushakisha imibereho none babayeho nk’inzererezi ku mpamvu itarabaturutseho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.