Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ryawo mu Rwanda Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yitabye Imana.
Amakuru y’urupfu rwa Ingabire rwemejwe n’uyu Muryango yayoboraga, muri iki gitondo tariki 09 Ukwakira 2025 nk’uko wabitangaje mu butumwa wanyujije ku mbuga nkoranyambaga zawo.
TIR yagize iti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, witanye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 09 Ukwakira 2025 nyuma y’igihe afite uburwayi.”
Iri Shami ry’u Rwanda ry’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, ryaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwegendera n’inshuti ze.
Uretse kuba Ingabire Marie Immaculée yari Umuyobozi wa TIR, ni n’umwe mu bari bafite abakunzi benshi kubera ibiganiro yatangaga mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, aho yagaragazaga ibitekerezo bye, akavuga uko abyumva atanyuze ku ruhande.
Ingabire uzwiho kandi kuvugira abakeneye ubuvugizi, yanengaga ibitagenda neza, akagaragaza ibikwiye gukosorwa n’uburyo byakosorwamo, birimo n’ibyabaga bireba inzego za Leta.
RADIOTV10