Ingabo za EAC zari zoherejwe muri Congo zasubije ibendera zinavuga uko byari byifashe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ingabo zari zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), zasubije uyu muryango ibendera, zinavuga ko zasohoje ubutumwa bwazo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024 ku cyicaro gikuru cya EAC; i Arusha muri Tanzania, kiyoborwa n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango, Dr Peter Mathuki.

Izindi Nkuru

Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu wari uyoboye izi ngabo za EACRF, washyikirije Dr Peter Mathuki ibendera rya EAC, yagarutse kuri bimwe mu byaranze ubutumwa bwazo, birimo kuba zarashoboye gucungira umutekano abasivile ndetse ko zatanze umusanzu mu gutuma habaho agahenge ko guhagarika imirwano hagati ya FARDC na M23.

Yagize ati “Muri macye, kohereza EACRF byafashije gutanga umusanzu muri Goma na Sake. Ibikorwa byose byagezweho, byose bigaruka ku gucungira umutekano abari bakuwe mu byabo no gusubira mu ngo zabo, by’umwihariko muri Sake, Korolirwe, Kitshanga na Mweso muri Teritwari ya Masisi ndetse no muri Kibumba, Rumangabo, Kiwanja na Bunagana muri Teritwari za Nyiragongo na Rutshuru.”

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki yavuze ko uyu Muryango uzakomeza guha imbaraga ubushobozi bwawo mu gushaka umuti w’ibibazo by’amahoro n’umutekano biri mu Bihugu binyamuryango.

Yavuze ko ku bw’ubunararibonye bw’ubu butumwa bw’ingabo zari zoherejwe muri Congo Kinshasa “EAC yabonye ko ishobora kwishakira ibisubizo by’ibibazo by’umutekano kandi ko ibyishoboreye ifatanyije n’abafatanyabikorwa mu kuba yakwicungira ikanikemurira amakimbirane.”

Yaboneyeho kandi gushimira izi ngabo za bimwe mu Bihugu by’ibinyamuryango bya EAC, zemeye gushyira ubuzima bwazo mu kaga, zikemera kujya muri ubu butumwa.

EAC yashimiye izi ngabo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru