Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ingabo zagiye gufasha FARDC guhangana na M23 zongerewe igihe

radiotv10by radiotv10
21/11/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ingabo zagiye gufasha FARDC zagaragaje icyo ziri kuyikorera kigamije kuyizamura imirwanire mu rugamba
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zongerewe igihe cy’umwaka kugira ngo zibashe kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki Gihugu ahamaze igihe ari isibaniro.

Iki cyemezo cyatangajwe n’Inteko Idasanzwe ya SADC yasoje ibikorwa byayo kuri uyu wa Gatatu aho yaberaga i Harere muri Zimbabwe.

Iyi nteko kandi yanasabye impande zihanganye mu mirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubaha icyemezo cy’agahenge cyemerejwe mu biganiro by’i Luanda muri Angola.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa SADC, Elias Magosi yagize ati “Ihuriro ryongereye igihe ubutumwa bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, undi mwaka umwe mu karere mu rwego rwo gukomeza gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano kiri mu burasirazuba bwa DRC.”

Elias Magosi wakomeje ashimira ubushake bw’abategetsi bo mu karere bakomeje kugerageza gushaka umuti w’ibi bibazo, yavuze ko uruhande ruzarenga ku gahenge kemejwe, ruzafatwa nk’ikibazo ku mahoro n’umutekano mu karere.

Yakomeje agira ati “Ibikorwa byo kurenga ku gahenge kemejwe kagomba kubahirizwa n’impande zihanganye, birabangamye cyane kandi bigomba kurwanywa hakoreshejwe imbaraga zishoboka. Twizeye ko agahenge kagomba kuba umwanya wo gutera intambwe, mu gushaka umuti w’ibibazo n’ibiganiro hagati y’impande zihanganye.”

Ingabo za SADC zongerewe igihe cy’umwaka mu butumwa zirimo mu burasirazuba bwa DRC, zakunze kunengwa kuba zifatanya n’imitwe irimo uwa FDRL urwanya u Rwanda ndetse n’indi mitwe yiyambajwe n’ubutegetsi bwa Congo, ikomeje guhonyora uburenganzira bw’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Izi ngabo za SADC zongerewe igihe kandi mu gihe hakomeje ibiganiro bihuza u Rwanda na DRC by’i Luanda bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, aho mu cyumweru gitaha hazongera kuba ibyo ku rwego rw’Abaminisitiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

Iby’ingenzi ku mutoza uri mu beza ku Isi wafashe icyemezo cyanyuze abakunzi b’ikipe atoza

Next Post

Umucyo ku byavugwaga ko hari ibibazo hagati y’Umuvugizi wa Rayon n’ubuyobozi bushya bwayo

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umucyo ku byavugwaga ko hari ibibazo hagati y’Umuvugizi wa Rayon n’ubuyobozi bushya bwayo

Umucyo ku byavugwaga ko hari ibibazo hagati y’Umuvugizi wa Rayon n’ubuyobozi bushya bwayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.