Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana, bagirana ibiganiro byagarutse ku gukomeza guteza imbere umubano n’imikoranire hagati ya RDF na GAF.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Mata 2025 nk’uko amakuru dukesha Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, abitangaza.
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko “Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana (GAF), Maj Gen William Agyapong, mu bikorwa by’Ihuriro Nyafurika ry’Ingabo Zirwanira ku Butaka (ALFS/ Africa Land Forces Summit) riri kubera i Accra muri Ghana.”
Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, bukomeza bugira buti “Baganiriye ku buryo bwo gukomeza guha imbaraga imikoranire mu bya gisirikare isanzwe hagati ya GAF na RDF.”
Igihugu cy’u Rwanda n’icya Ghana bisanganywe umubano mwiza ushingiye ku mikoranire iganisha ku majyambere y’abaturage, ndetse bikaba bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zinyuranye.
Mu ntangiro z’ukwezi gushize, Banki Nkuru y’u Rwanda n’iya Ghana, zashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane agamije gutangiza uruhushya rwiswe ‘Licence Passporting Framework’, nk’uburyo bwemerera Ikigo cyanditswe mu karere k’ubukungu gukora ubucuruzi mu kindi Gihugu bidasabye ko hasabwa Uruhushya rutangwa n’icyo Gihugu.


RADIOTV10