Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubw’iza Uganda (UPDF) ziri mu biganiro by’iminsi itatu bibaye ku nshuro ya gatanu bihuza abakuriye Ingabo mu bice bihana imbibi ku mpande z’Ibihugu byombi.
Ibi biganiro byatangiye kuri kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kamena kugeza ku ya 20 Kamena 2025 mu Karere ka Nyagatare, bigamije gusuzumira hamwe ishusho y’umutekano nyambukiranyamipaka hagati y’Ibihugu byombi, ndetse no gushakira umuti imbogamizi zifitwe n’abatuye ku mipaka, ndetse no kurushaho kubungabunga umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.
Ni ibiganiro birimo abayobozi ndetse n’abasirikare bakuru mu buyobozi bwa diviziyo zihana imbibi hagati y’u Rwanda na Uganda, aho itsinda rya RDF riyobowe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya 5, Brig Gen Pascal Muhizi, mu gihe ku ruhande rwa Uganda itsinda riyobowe na mugenzi we uyobora Diviziyo ya 2 Maj Gen Paul Muhanguzi.
Nanone kandi iyi nama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’Uhagarariye Inyungu za Gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, Col Emmanuel Ruzindana ndetse na mugenzi we wa Uganda, Brigadier General Emmanuel Shilling uhagarariye inyungu z’igisirikare cya Uganda mu Rwanda.
Afungura ku mugaragaro iyi nama, Brig Gen Pascal Muhizi yashimiye itsinda rya UPDF, avuga ko kuba baje mu Rwanda ari ikimenyetso gishimangira ubushake mu gukomeza kwagura umubano mwiza hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi.
Brig Gen Muhizi yavuze ko umutekano n’ituze nyambukiranyamipaka, ari inshingano zisangiwe n’Ibihugu byombi, bityo ko bisaba imbaraga zihuriweho aho kugira ngo buri ruhande rukore rwonyine.
Yavuze ko RDF na UPDF bakomeje kurangwa n’imikoranire inoze kandi itanga umusaruro, binyuze mu gusangizanya amakuru ndetse no guhuza imbaraga mu gushakira umuti ibibazo, byose bishingiye ku cyizere cyubatswe hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi.
Maj Gen Paul Muhanguzi, uyobora Diviziyo ya 2 ya UPDF akaba anayoboye itsinda ryaturutse muri Uganda, yashimiye ubuyobozi bwa RDF.
Ati “Mu gihe dukurikirana umutekano w’abaturage bo ku mupaka wacu, dukomeza gushingira ku cyerekezo cy’Abakuru b’Ibihugu byacu ndetse n’inama z’Abagaba Bakuru b’Ingabo bacu.”
Itsinda ry’Ingabo za Uganda ryitabiriye ibi biganiro nyunguranabitekerezo, rizanasura Ingoro Ndangamateka yo kubohora Igihugu iri ku Mulindi w’Intwari mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi.
Ibi biganiro bihuje ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda, bibaye hatarashira ukwezi habaye ibindi byahuje RDF n’ingabo za Tanzania (TPDF), aho n’ubundi hahuye abayobozi b’Ingabo zo mu bice bihana imbibi ku mpande z’ibi Bihugu, bahuriye nubundi mu Karere ka Nyagatare.

RADIOTV10