Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique, zashyikirije Ubuyobozi bw’Akarere ka Mocímboa da Praia, ibikoresho bya siporo bizafasha urubyiruko kwidagadura no gukora siporo.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025 nk’uko tubikesha Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, bwavuze ko inzego z’umutekano zatanze ibi bikoresho.
RDF igira iti “Iyi mpano ishimangira umuhate w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu kwifatanya n’urubyiruko rwo mu Karere ka Mocimboa da Praia mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’Ubwingenge bwa Mozambique, bizaba ejo [uyu munsi].”
Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, zibinyujije muri gahunda y’imikoranire yazo n’abaturage, zikomeje ibikorwa bihuza abaturage ndetse no gufasha urubyiruko kwidagadura rubinyujije muri siporo.
Col Emmanuel Nyirihirwe, Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa muri Mozambique ni we washyikirije umuyobozi w’Akarere ka Mocímboa da Praia, Sérgio Cipriano ibi bikoreho.
Sérgio Cipriano na we yaboneyeho gushimira inzego z’umutekano z’u Rwanda ku mbaraga zikomeza gushyira mu gucunga umutekano abaturage, ndetse no mu guteza imbere imibereho myiza yabo.


RADIOTV10