Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ingeso idakwiye ivugwa ku mugabo yatumye arebana ikijisho n’umugore we

radiotv10by radiotv10
15/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ingeso idakwiye ivugwa ku mugabo yatumye arebana ikijisho n’umugore we
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wo Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, uravugwamo amakimbirane ashyamiranyije umugore n’umubabo we, aho umwe ashinja undi kumushakiraho inshoreke, kandi uru rugo rw’ubuharike rukaba ruri mu marembo y’urugo rukuru, mu gihe umugabo abihakana yivuye inyuma.

Iki kibazo kivugwa muri uyu muryango wo mu Mudugudu wa Bweramana mu Kagari ka Nyakogo muri uyu Murenge wa Kinihira, kivugwa n’umugore witwa Tuyishime Mathilde.

Mathilde avuga ko umugabo we yamutaye we n’abana babyaranye, ariko ko ikibabaje ari uko yanagiye asahuye urugo, none byatumye bakena.

Ati “Twari dufite imashini hano (imashini idoda) ajya kuyirya n’umugore we dore bacumbitse hano n’ubu musanze bamaze kugenda.”

Akomeza agaragaza ingaruka z’ubukene batewe n’ibi bibazo, birimo kuba batagipfa kubona icyo barya, ndetse no kuba abana batakibona amafaranga y’ishuri n’ibindi bikenerwa.

Uyu mugore avuga kandi ko umugabo we yahoze mu itsinda ryitwa ‘Inshuti z’Umuryango’ zifasha mu kunga imiryango ifitanye ibibazo, akibaza impanuro atanga mu gihe na we zamunaniye.

Ati “Njyewe ikibazo ngira ni iki ‘umuntu azajya kunga gute ingo z’ahandi, na we iwe atabanye neza n’uwo bashakanye cyangwa abana be mu rugo?”

Tuyiringire Jean Pierre uvugwaho izi ngeso, azihakana yivuye inyuma, avuga ko uwo bamushinjaho kuba yaragize inshoreke, ari umunyeshuri we.

Ati “Ntabwo nataye urugo rwanjye, nta n’ubuharike mfite habe na bucye. Gusa njye ndi umudozi nkorera haruguru y’urugo rwanjye nkaba mfite n’umunyeshuri nigisha kudoda, abantu bakavuga ngo naramuharitse, abantu bakajya mu matwi umudamu wanjye.”

Uyu mugabo uvuga ko ataharika umugore we ngo narangiza ajye kubikorera hafi y’urugo rwe, avuga ko n’uwo avuga ko yagize umugore wa kabiri, asanzwe ari umugore ufite umugabo kandi ko aza kumusura aha amwigishiriza.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 4 =

Previous Post

Lionel Messi yongeye guhabwa urw’amenyo

Next Post

Icyabaye ku mukinnyi w’umuhanga udasiba kuvunika cyatumye hibazwa byinshi

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyabaye ku mukinnyi w’umuhanga udasiba kuvunika cyatumye hibazwa byinshi

Icyabaye ku mukinnyi w’umuhanga udasiba kuvunika cyatumye hibazwa byinshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.