Umuryango wo Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, uravugwamo amakimbirane ashyamiranyije umugore n’umubabo we, aho umwe ashinja undi kumushakiraho inshoreke, kandi uru rugo rw’ubuharike rukaba ruri mu marembo y’urugo rukuru, mu gihe umugabo abihakana yivuye inyuma.
Iki kibazo kivugwa muri uyu muryango wo mu Mudugudu wa Bweramana mu Kagari ka Nyakogo muri uyu Murenge wa Kinihira, kivugwa n’umugore witwa Tuyishime Mathilde.
Mathilde avuga ko umugabo we yamutaye we n’abana babyaranye, ariko ko ikibabaje ari uko yanagiye asahuye urugo, none byatumye bakena.
Ati “Twari dufite imashini hano (imashini idoda) ajya kuyirya n’umugore we dore bacumbitse hano n’ubu musanze bamaze kugenda.”
Akomeza agaragaza ingaruka z’ubukene batewe n’ibi bibazo, birimo kuba batagipfa kubona icyo barya, ndetse no kuba abana batakibona amafaranga y’ishuri n’ibindi bikenerwa.
Uyu mugore avuga kandi ko umugabo we yahoze mu itsinda ryitwa ‘Inshuti z’Umuryango’ zifasha mu kunga imiryango ifitanye ibibazo, akibaza impanuro atanga mu gihe na we zamunaniye.
Ati “Njyewe ikibazo ngira ni iki ‘umuntu azajya kunga gute ingo z’ahandi, na we iwe atabanye neza n’uwo bashakanye cyangwa abana be mu rugo?”
Tuyiringire Jean Pierre uvugwaho izi ngeso, azihakana yivuye inyuma, avuga ko uwo bamushinjaho kuba yaragize inshoreke, ari umunyeshuri we.
Ati “Ntabwo nataye urugo rwanjye, nta n’ubuharike mfite habe na bucye. Gusa njye ndi umudozi nkorera haruguru y’urugo rwanjye nkaba mfite n’umunyeshuri nigisha kudoda, abantu bakavuga ngo naramuharitse, abantu bakajya mu matwi umudamu wanjye.”
Uyu mugabo uvuga ko ataharika umugore we ngo narangiza ajye kubikorera hafi y’urugo rwe, avuga ko n’uwo avuga ko yagize umugore wa kabiri, asanzwe ari umugore ufite umugabo kandi ko aza kumusura aha amwigishiriza.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10