Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho n’impuguke zimugira inama zirimo D.Kaberuka n’inzobere mpuzamahanga

radiotv10by radiotv10
18/09/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho n’impuguke zimugira inama zirimo D.Kaberuka n’inzobere mpuzamahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, i New York yagiranye ibiganiro n’impuguke z’Akanama Ngishwanama ka Perezida, kagizwe n’inzobere zinyuranye zirimo iz’Abanyarwanda, nka Dr Donald Kaberuka, ndetse n’inararibonye z’abanyamahanga.

Ni ibiganiro byabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023, nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko ku gicamunsi cy’ejo hashize “I New York, Perezida Kagame yayoboye Ibiganiro by’Akanama Ngishwanama ka Perezida (PAC/ Presidential Advisory Council).”

Perezidansi ya Repubulika ivuga ko aka kanama kagizwe n’Impuguke z’Abanyarwanda n’Abanyamahanga, “zagiriye Inama zijyanye n’ibyakorwa Perezida na Guverinoma. Inama y’uyu munsi yaganiriye ku bisubizo byihariye bikwiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo guha imbaraga izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda, ndetse no ku bibazo biri mu karere no ku Isi.”

Uretse Dr Donald Kaberuka usanzwe ari inzobere mu bukungu wanayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, mu bandi Banyarwanda bari muri iyi nama, ni Dr Uzziel Ndagijimana usanzwe ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Vincent Biruta usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije.

Hari kandi Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, Clare Akamazi, n’Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu, Francis Gatare.

Mu bandi Banyarwanda bari muri iyi nama, ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Claver Gatete, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mathilde Mukantabana.

Naho mu banyamahanga, iyi nama yarimo inzobere mu by’ubukungu, nka Ben Melkman washinze ikigega Now-shuttered Light Sky Macro fund, na Scott T. Ford uri mu bashinze Ikigo cy’Ishoramari cya Westrock Group, LLC akaba yaranakibereye Umuyobozi Mukuru.

Perezida Kagame yakiriye izi nzobere zimugira inama
Ni ibiganiro byitabiriwe kandi n’inzobere z’Abanyarwanda mu bijyanye n’ubukungu
Ambasaderi w’u Rwanda muri USA na we yabyitabiriye
Perezida Kagame yayoboye iyi nama

Na Dr Donald Kaberuka yari ari muri iyi nama

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

Amakuru mpamo kuri ‘Coup d’Etat’ yavugwaga muri Congo

Next Post

Icyafatishije umugore ukekwaho kwiba ihene akayibaga cyumvikanamo gukunda akaboga

Related Posts

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

A member of the Rwandan Parliament, Hon. Germaine Mukabalisa has made history at the East African Community (EAC) Games, held...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

IZIHERUKA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyafatishije umugore ukekwaho kwiba ihene akayibaga cyumvikanamo gukunda akaboga

Icyafatishije umugore ukekwaho kwiba ihene akayibaga cyumvikanamo gukunda akaboga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.