Sosieye y’Abafaransa itunganya ikanacuruza ibijyanye n’ingufu, TotalEnergies yinjiye mu bufatanye na DelAgua mu mushinga wo gukwirakwiza amashyiga ya kijyambere ku ngo ibihumbi 200 zo mu Rwanda, ugamije gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda mu ntego yayo yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Iyi gahunda igamije gushyigikira intego ya Guverinoma y’u Rwanda yo kugeza amashyiga meza kuri buri wese bitarenze mu mwaka 2030, kandi bikaba binahuye n’intego ya TotalEnergies yo gutanga ingufu zihendutse, ziboneka neza, zirambye kandi zoroheye abantu benshi.
Ku bw’inkunga ya TotalEnergies, DelAgua izakwirakwiza amashyiga meza ibihumbi 200 mu gihe cy’umwaka umwe byitezwe ko azagirira akamaro Abanyarwanda barenga ibihumbi 800 bo mu miryango izahabwa aya mashyiga yo mu bice by’icyaro.
Nanone kandi ikoreshwa ry’aya mashyiga, rije gushyikira intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, aho gukoresha aya mashyiga, bigira uruhare mu kugabanya iyo myuka ku kigero cya 81% ugereranyije no gukoresha inkwi zisanzwe kandi ikagabanya ikoreshwa ry’inkwi ku kigero cya 71%. Uyu mushinga uzanagira uruhare mu gukumira imyuka irenga toni miliyoni 2.5 za CO2 mu myaka icumi iri imbere.
Ibyiza byo gutekesha amashyiga agezweho
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ibijyanye n’Ingufu IEA (International Energy Agency) kivuga ko abantu barenga miliyari 2.3 ku isi badafite uburyo bwo guteka neza kandi bagiteka amafunguro yabo bakoresheje amaziko gakondo bakanacanisha inkwi, amakara, peteroli cyangwa imyanda y’amatungo yabo, nk’amase yumye.
Iki kigo kandi kigaragaza inyungu zo guteka mu buryo bugezweho hakoreshejwe amashyiga nk’ariya agiye gutangwa ku bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua, zirimo kubungabunga ubuzima bw’abantu, kuko butuma bahumeka umwuka mwiza.
Nanone kandi biganyanya kugira ibibazo by’ubuhumekero n’indwara z’umutima, biterwa n’imyotsi iva mu gutekesha inkwi na biriya bicanwa bindi.
Nanone kandi bigira uruhare mu kugabanya ubusambane hagati y’abagore n’abagabo, kuko abagore basanzwe bakora imirimo yo guteka, babasha kwitabira ibindi bikorwa by’amajyambere nk’uburezi, akazi, kwihangira imirimo, kuko baba batagorwa no guteka, ndetse n’abagabo bakabona imbaraga zo kubafasha.
Nanone kandi gutekesha uburyo bugezweho bituma abantu babona umwanya uhagije wo gukora ibindi bikorwa bibateza imbere, kuko badatakaza umwanya munini mu kujya gutashya, dore ko ubusanzwe abantu bamara amasaha 20 bagiye gutashya mu mashyamba.
Binagabanya imyuka ya CO2 ihumanya ikirere inangiza umwuka duhumeka, bikagabanya itemwa ry’amashyamba asanzwe aduha umwuka duhumeka tunakuramo ibikoresho by’ingenzi.
Arnaud Le Foll, Visi Perezida Mukuru wa TotalEnergies ushinzwe Ubucuruzi no guhangana n’imyuka ihumanya ikirere, yatangaje ko iyi sosiyeye y’ubucuruzi yishimiye kugira uruhare muri uyu mushinga uzafasha Abanyarwanda benshi.
Yagize ati “TotalEnergies yishimiye kugira uruhare muri uyu mushinga mu Rwanda, uzatuma abantu barenga 800 000 babona uburyo bwo guteka busukuye, bigaragaza intego ya sosiyete yacu yo gutanga ingufu zihendutse, ziboneka kandi zirambye. Mu guteza imbere uburyo bwo guteka, TotalEnergies igamije kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije n’ubuzima bw’abantu, ndetse inafasha mu kugabanya ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore. Guteka neza bigira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza, ubukungu n’imibereho myiza mu buryo burambye.”
Euan McDougall, Umuyobozi Mukuru wa DelAgua, na we yatangaje ko ubu bufatanye bugaragaza umusaruro wava mu guhuza imbaraga, byumwihariko mu kugera ku bikorwa bizanira akamaro rubanda, binyuze mu guhanga udushya.
Yagize ati “Turi guhindura ubuzima bw’abaturage mu Rwanda hose mu gihe dushyiraho igipimo gishya cy’imishinga itavamo imyuka mibi yagirira ingaruka Isi.”
Guverinoma y’u Rwanda isanzwe ifite uyu mushinga wo gukwirakwiza aya mashyiga benshi bazi nka rondereza, ariko ingo zimaze kuyabona zikaba zikiri nke, bityo ubu bufatanye bwa TotalEnergies na DelAgua, buje ari ingirakamaro.
RADIOTV10








