Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingoma y’u Bubiligi yakolinije u Rwanda, DRC n’u Burundi yasabiwe gufatirwa ibihano

radiotv10by radiotv10
25/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ingoma y’u Bubiligi yakolinije u Rwanda, DRC n’u Burundi yasabiwe gufatirwa ibihano
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo yo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubilirigi yahawe gucukumbura amateka y’ubutegetsi bwakoze ubukoloni, yasabye Inteko gufatira ibihano ingoma y’iki Gihugu yakolonije u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, kandi bagasaba imbabazi.

Ni umwe mu myanzuro ya komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko imaze imyaka ibiri n’igice icukumbura ku mateka yo ku gihe cy’ubukolini.

Iyi komisiyo ivuga ko yagerageje kwishyira mu mwanya w’ubuzima bw’Abirabura igendeye ku bikorwa by’ivanguraruhu byabaye mu mpeshyi ya 2020.

Iyi komisiyo kandi yakoze inama zikabakaba 300 mu Bubiligi, mu Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu Burundi, zari zigamije kumva ingaruka z’ubukoloni muri ibi Bihugu bitatu byakolonijwe n’u Bubiligi.

Perezida w’iyi Komisiyo wagejeje ibyifuzo byayo ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru aho hakozwe raporo yagizwemo uruhare n’impuguke eshatu, abahagarariye amatsinda ya politiki ndetse n’abandi.

Imwe mu ngingo nkuru muri ibi byifuzo, ni uko habaho gusaba imbabazi, aho muri iyi raporo bagize bati “Inteko Ishinga Amategeko igomba gufatira ibihano ingoma yakoze ubukoloni ku ngoma yo gukoresha uburetwa n’igitugu.”

Bakomeza bavuga ko ibyo bikorwa byari byuzuye ivanguraruhu ndetse no gutesha agaciro ikiremwamuntu kubera ibyakorerwa abirabura icyo gihe.

Bagasaba ko “Inteko Ishinga Amategeko isaba imbazi ku Banyekongo, Abanyarwanda n’Abarundi kubera kubyaza umusaruro ubukungu bwabo, ibikorwa by’ihohoterwa, yaba iryakorewe abantu ku giti cyabo n’iryakorewe amatsinda ryahonyoye uburenganzira bwa muntu ku bw’iyi ngoma.”

Gusa muri iyi myanzuro y’ibyifuzo, ntihagaragaramo ko hari inkurikizi igomba kubaho mu buryo bw’amategeko cyangwa gutanga impozamarira n’indishyi mu buryo bw’amafaranga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Perezida Kagame yageze muri Niger yakiranwa urugwiro mu muco gakondo (AMAFOTO)

Next Post

Haravugwa imitwe y’inyeshyamba yerecyeje muri Kenya mu mishyikirano na Leta ya Congo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa imitwe y’inyeshyamba yerecyeje muri Kenya mu mishyikirano na Leta ya Congo

Haravugwa imitwe y’inyeshyamba yerecyeje muri Kenya mu mishyikirano na Leta ya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.