Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inka yibwe aho kugira ngo iboneke haboneka inyama zasanganywe uwo batabikegaho

radiotv10by radiotv10
10/03/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Inka yibwe aho kugira ngo iboneke haboneka inyama zasanganywe uwo batabikegaho
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, haravugwa abantu batatu barimo umugore umwe bafatanywe inyama bikekwa ko ari iz’inka yibwe umuturage.

Aba bantu batatu barimo umugore umwe, bafatiwe mu Tugari dutandukanye two mu Murenge wa Rubavu mu ijoro ryo ku ya 08 Werurwe 2023 bahita batabwa muri yombi, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubavu.

Bafashwe nyuma yuko umuturage witwa Gaseruka Jean utuye mu Mudugudu wa Rwangara mu Kagari ka Murambi, yitabaje inzego azimenyesha ko yibwe inka.

Kuva ubwo yatangazaga ko yibwe iri tungo, hahise hatangira igikorwa cyo kurishakisha, nyuma haza gufatwa abantu batatu bafatanywe inyama z’iyi nka bamaze kuyibaga.

Umugore wafashwe, yasanganywe ibiro 15 by’inyama zari mu ndobo, naho umugabo umwe afatanwa ibiro 20, mu gihe izindi zari ziri kuri mugenzi wabo na we wazisanganywe ndetse na bimwe mu bice by’iyi nka yari yabazwe birimo ibinono.

Harerimana Emmanuel Braise uyobora Umurenge wa Rubavu, yemeje iby’aya makuru y’ubujura, avuga ko ababukekwaho batahuwe ubwo hakorwaga igikorwa cyo gushakisha iriya nka yibwe ariko aho kugira ngo bayibone ahubwo babona inyama zafatanywe abantu batatu.

Yagize ati “Icyo twakoze ni ugufatanya n’inzego z’umutekano gukurikirana, mu gukurikirana abo bafatwa muri ubwo buryo.”

Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abaturage bumva ko bazatungwa n’iby’abandi kubireka kuko inzego zihora ziri maso, igihe cyose zizabafata zizajya zibakanira urubakwiye.

Yagize ati “Turabasaba kurya ibyo bakoreye noneho no gutangira amakuru ku gihe, abantu bakamenya ko amatungo yabo bakwiye kuyarinda.”

Undi muntu umwe na we ukekwaho kugira uruhare muri ubu bujura, ari gushakishwa, mu gihe inzego zikomeje iperereza kuri ubu bujura.

Umwe mu bafashwe ni umugore

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 4 =

Previous Post

Bugesera: Uwari wibye miliyoni yatahuwe mu buryo butangaje

Next Post

Hatangajwe izamuka ry’ibiciro ritigeze ribaho mu bihe byatambutse mu Rwanda

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe izamuka ry’ibiciro ritigeze ribaho mu bihe byatambutse mu Rwanda

Hatangajwe izamuka ry’ibiciro ritigeze ribaho mu bihe byatambutse mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.