Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkongi idasanzwe yibasiye inyubako y’ubucuruzi butaracya itikiriramo ibifite agaciro k’amamiliyoni

radiotv10by radiotv10
17/01/2023
in MU RWANDA
0
Inkongi idasanzwe yibasiye inyubako y’ubucuruzi butaracya itikiriramo ibifite agaciro k’amamiliyoni
Share on FacebookShare on Twitter

Inyubako y’ubucuruzi yo mu mujyi wa Musanze mu Karere ka Musanze, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cya kare, yahiriyemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zirenga 130 Frw.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye imiryango 12 y’inyubako ikorerwamo ubucuruzi mu mujyi wa Musanze, yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023.

SP Alex Ndayisenga, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko nubwo umwotsi watangiye kugaragara saa kumi n’imwe ariko iyi nkongi ishobora kuba yatangiye kare.

Yagize ati “Ibyo tumaze kubarura byangiritse, birabarirwa muri miliyoni zisaga 130 z’Amafaranga y’u Rwanda.”

SP Alex Ndayisenga avuga ko hahise hatangira gukorwa iperereza ku cyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro ariko ko hakekwa ko yaba yaturutse ku ifuru y’imigati iri mu gikari cy’iyi nyubako, cyangwa ikaba yaturutse ku mashanyarazi. Ati “Ibyo byose turacyabigenzura ngo tumenye ibyo ari byo.”

Muri iyi miryango 12 y’iyi nyabako yibasiwe n’inkongi, hari hasanzwe hakorerwamo ubucuruzi butandukanye burimo ubw’ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite agaciro nka za mudasobwa, za televiziyo n’amaradiyo, aho bamwe mu bacuruzi bavuze ko ntacyo babashije kuramuramo kuko byose byatikiriye muri iyi nkongi.

Umwe wakodeshaga imyenda yo mu birori, yagize ati “Ari imyambaro twambikaga abageni, za apareye twifashisha mu gufotora ndetse n’imashini, twaramuyemo bicyeya.”

Ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryageze kuri iyi nyubako kuzimya ariko byinshi mu bicuruzwa byari biyirimo, byari byamaze kwangirika.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − eleven =

Previous Post

Umunyarwanda wageze mu bice bigenzurwa na M23 yahishuye umwuka yahasanze abantu batakekaga

Next Post

Urugwiro rwari rwose ubwo Madamu wa Perezida Ndayishimiye yahuraga n’umugore w’uwayoboye u Burundi

Related Posts

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

by radiotv10
26/07/2025
0

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ ikomeje gufasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane yo mu...

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

“Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe…” Ni bumwe mu butumwa Perezida Paul Kagame yavugiye i Kayonza ubwo yari mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urugwiro rwari rwose ubwo Madamu wa Perezida Ndayishimiye yahuraga n’umugore w’uwayoboye u Burundi

Urugwiro rwari rwose ubwo Madamu wa Perezida Ndayishimiye yahuraga n’umugore w’uwayoboye u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.