Abantu 15 bari bugamye imvura mu gishanga cyo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, bakubiswe n’inkuba, icyenda muri bo bahita bitaba Imana, abandi barakomereka.
Ibi byago byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 04 Mutarama 2026 ubwo aba baturage bari bari mu mirimo muri kiriya gishanga mu Mudugudu wa Cyahafi mu Kagari ka Kibimba, bakaza kugama mu nzu z’abarinda icyambu ubwo imvura yagwaga.
Ubwo bari bugamye nibwo inkuba ifite imbaraga yakubise, abagera mu icyenda bahita bitaba Imana nk’uko byemejwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa.
Guverineri yagize ati “Ni ho inkuba yabakubitiye bahinguye, bugamye mu nzu z’abarinda icyambu n’ahakorerwa uburyobyi.”
Yakomeje agira ati “Mu bantu cumi na batanu (15) yakubise, icyenda (9) bahise bapfa, na ho batandatu (6) bakaba bakomeretse, abandi barahungabana, ubu inzego z’ibanze zatangiye gukora ubutabazi.”
Abitabye Imana bahise bajyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibungo, ndetse inzego zikaba zateguye uburyo bwo kubaherecyeza ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere n’imiryango yabo.
Rubingisa avuga ko iyi nkuba yari ikomeye kandi ko idasanzwe muri ibi bice. Ati “Ni ubwa mbere bibaye, twasabye n’abahanga ngo baturebere icyayikuruye kuko yari ifite imbaraga nyinshi.’’
Mu bantu 130 bishwe n’ibiza mu Rwanda mu mwaka wa 2025, abenshi muri bo bahitanywe n’inkuba zikunze kwibasira ibice byo mu Burengerazuba bw’iki Gihugu.
Agace k’Iburengerazuba bw’u Rwanda by’umwihariko Akarere ka Rutsiro kari mu bice bya mbere ku Isi, byibasirwa n’inkuba, nk’uko byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi muri 2023.
Muri uwo mwaka, iyi Minisiteri yatangaje ko mu myaka itanu yari ishize, mu Rwanda Inkuba zishe abantu 273, mu gihe abakomeretse bari 882, biganjemo abo mu Turere nka Rutsiro na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Iyi Minisiteri kandi yatangaje ko icyo gihe hariho hakorwa ubushakashatsi bw’impamvu aka gace kaza ku isonga mu kwibasirwa n’inkuba ku Isi, ariko ko hakekwaga ko biterwa no kuba gafite ubutumburuke buri hejuru.
RADIOTV10









