Rusizi: Inkuru ibabaje y’umukobwa ukiri muto bakekaho kwiyahura ku mpamvu y’amayobera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa ukiri muto wari umunyeshuri mu kigo cy’amashuri yisumbuye giherereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bamusanze mu mugozi yapfuye, bikaba bikekwa ko yiyahuye kubera ibibazo yari afite byo mu muryango, cyangwa biturutse ku rukundo yari afitanye n’umuhungu bavuganye mbere yuko yiyahura.

Uyu mukobwa w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa kabiri mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Bruno ruherereye mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe, bamusanze mu mugozi yapfuye iwabo mu rugo kuri uyu wa Kane.

Izindi Nkuru

Kuri uwo munsi bamusanze yapfiriyeho ntiyari yagiye ku ishuri kuko yari yavuze ko arwaye mu nda, bakaza kumusanga amanitse mu mugozi ku mugoroba.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yari afite ibibazo byo mu muryango kuko yarerwaga na Mukase ndetse na Se akaba aherutse gufungwa akanakatirwa n’inkiko.

Nanone kandi amakuru agera kuri RADIOTV10 avuga ko mukase w’uyu mukobwa, wanamureraga, yahamagaye inshuro nyinshi uyu mwana w’umukobwa ariko akumva telefone ari kuyivugiraho ndetse bikaza kugaragara ko yavuganaga n’umuhungu bikekwa ko bakundanaga.

Uyu mubyeyi wareraga nyakwigendera, wababajwe n’urupfu rwe, asaba ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukora iperereza ryimbitse, hakamenyekana uwo muntu bavuganye mbere yuko yiyahura ndetse n’icyo bavuganaga.

Ingabire Joyeux uyobora Umurenge wa Gihundwe, yemeye iby’uru rupfu rw’uyu mukobwa, avuga ko ubuyobozi bwabimenye nyuma yuko butabajwe n’abaturage.

Yagize ati Twihutiye kujyayo, tugezeyo dusanga amakuru ni yo koko umwana ari mu kagozi.”

Uyu muyobozi avuga ko inzego z’ibanze zihutiye kubimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, na rwo rukihutira kuhagera ndetse rukaba rwatangiye gukora iperereza, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru