Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba abajura.
Ubu bushyamirane bwabaye kuri uyu wa Kane tariki 08 Mutarama 2026, ubwo abari bibwe ihene mu Mudugudu wa Buruba mu Kagari ka Butara mu Murenge wa Kigoma, bajyaga kuzishaka bakazisangana abakekwaho kuziba.
Amakuru avuga ko ubwo abashakaga ihene zabo zari zibwe basangaga abazibibye aho bari bari, babarwanyije kuko bari bafite imihoro, bigatuma habaho gushyamirana.
Ubu bushyamirane bwarangiye abakekwaho kwiba izo hene, bahasize ubuzima, mu gihe abazibwe na bo bakomeretse, ndetse bakaba batawe muri yombi nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan.
CIP Kamanzi yemeje ko habayeho guhangana hagati y’abariho bashakisha amatungo yabo yari yibwe, ndetse n’abakekwaho kuyiba, bamwe muri bo bakaza kwitaba Imana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yagize ati “Polisi yafashe abagabo babiri bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.”
CIP Kamanzi kandi yaboneyeho gusaba abantu bijanditse mu ngeso z’ubujura kubuhagarika, anasaba abaturage kureka umuco wo kwihanira kuko bihanwa n’amategeko kandi bikaba byavamo ibibazo nka biriya byabayeho byatumye bamwe bitaba Imana.
RADIOTV10










