Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa igikombe kimwe cy’ikawa buri munsi, bigabanya 39% by’ibibazo by’ihindagurika ryo gutera k’umutima, ugereranyije n’abatanywa iki kinyobwa.
Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Juma, bwifashishijwe na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, agaragaza akamaro ko kunywa ikawa.
Yagize ati “Ikawa ishobora gutuma gutera k’umutima, gukomeza gushikama. Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abantu banyoye igikikombe kimwe cya kawa ku munsi, byabagabanyirije 39% by’ibibazo by’ihindagurika ryo gutera ku mutima (Atrial Fibrillation) kurusha abaatayinywa.”
Dr. Nsanzimana kandi yakomeje agaragariza Abaturarwanda ko ntarirarenga, abasaba gufatirana, na bo bakayonoka iki kinyobwa kuko ari ingirakamaro ku buzima bwabo byumwihariko ku mutima.
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bantu 200 mu gihe cy’imyaka itanu, aho bwakorewe ku bantu bakuru bafite ikibazo cya AF (Atrial Fibrillation) basabwe kunywa ikawa, bwabereye mu bitaro bitanu byo mu Bihugu nka US, Canada na Australia hagati y’Ugushyingo 2021 n’Ukuboza 2024.
Nyuma y’igenzura ryakozwe tariki 05 Kamena 2025, nyuma yuko itsinda rimwe risabwe kumara amezi atandatu banywa igikombe cy’ikawa buri munsi, irindi rigasabwa kutagira ikintu bafata kirimo ikawa muri ayo mezi.
Isesengura ry’ibanze, ryagaragaje ko itsinda ry’abanywaga ikawa, ikibazo cya AF cyagabanutseho 47% kurusha abo mu itsinda ry’abayinywaga bo byari biri kuri 65%, bihita byerekana ko kunywa ikawa buri munsi bishobora gutuma umuntu ubikora bimwongerera amahirwe ya 39% byo kutagira biriya bibazo ugereranyije n’umuntu utanywa Kawa.

RADIOTV10








