Abibazaga irengero rya Bisi 100 zatumijwe na Guverinoma y’u Rwanda yizeza kuzongera mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, basubijwe; kuko izi modoka zashyizwe mu muhanda zigatangira gutwara abagenzi.
Ni bisi zatumijwe na Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’uko benshi mu bakoresha imodoka za rusange mu Mujyi wa Kigali, bakunze gutaka ikibazo cy’umubare muto wazo, utuma bamwe bamara amasaha n’amasaha batonze umurongo ahategerwa izi modoka.
Mu mpera z’Ugushyingo 2023, Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko muri Bisi 200 yatumije, hamaze kuza ijana.
Icyo gihe hari tariki 30 Ugushyingo 2023, hari hatangajwe ko bisi 40 zamaze kugera i Kigali mu gihe izindi 60 na zo zari ziri mu nzira ziva muri Tanzania, na zo zagombaga kugera mu Rwanda mbere y’uko uko kwezi kurangira.
Gusa bamwe mu bakunze gutega imodoka za rusange mu Mujyi wa Kigali, bari babwiye RADIOTV10 ko batumva ikibura ngo izi modoka zitangire kubatwara nyamara babize neza ko zamaze kuza.
Umwe yari yagize ati “Ziparitse ahahoze MAGERWA i Kanyinya, ariko zimazemo amezi nk’atatu. Twibaza icyo bazizaniye.”
Undi na we waganirije abanyamakuru bakora ikiganiro Zinduka gica kuri Radio 10 buri gitondo, yagize ati “Ziri kuri MAGERWA birirwa bazikuraho ivumbi.”
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Jimmy Gasore ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yari yemereye Ikinyamakuru Kigali Today ko izo modoka zaje koko, ariko ko hari ibyabanje gushyirwa ku murongo kugira ngo zitangire zitware abagenzi.
Yagize ati “Nyuma y’aho habayeho kumenyesha abantu ko zihari, bityo abazifuza batangira gusaba kuzihabwa ngo bazikoreshe. Ibyo nabyo byarakozwe hakurikiraho gahunda yo kuzitanga, kuri uyu wa Gatanu turi bumurikire rubanda izo modoka.”
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura imirimo ifitiye Igihugu akamaro RURA, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024 rwatangaje ko izi modoka zashyizwe mu muhanda kugira ngo zitangire gutwara abagenzi.
Mu butumwa RURA yanyujije kuri X, buherekejwe n’amafoto ya zimwe muri izi modoka, uru Rwego rwagize ruti “Mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali hakiriwe indi ntambwe ishimishije uyu munsi yo gutangiza bisi nshya 100.”
Uru rwego rwaboneyeho gushimira abafatanyabikorwa batumye iyi ntambwe iterwa, rukavuga ko izi bisi zizagira uruhare rukomeye mu kwihutisha gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali ndetse zikagabanya umwanya abagenzi bamaraga bategereje imodoka.
RADIOTV10