Sunday, September 8, 2024

Inkuru nziza ku cyifuzo cyakunze gutangwa ku bizamini bya ‘Permis’ mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Iteka rishya rya Perezida wa Repubulika rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, ryemeje bidasubirwaho ikorwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga za burundu, hakoreshejwe imodoka za Automatique.

Iri teka ryatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, rifite nimero 066/01 ryo ku wa 19 Nyakanga 2024 rihindura iteka rya perezida nimero 85/01 ryo ku wa 02 Nzeri 2002.

Nk’uko bigaragazwa n’iri riteka, uruhushya rwatsindiwe n’uwakoresheje imodoka ya Automatique mu kizamini, ruzajya ruba rwanditseho ubwoko bwarwo hakiyongeraho ijambo ry’impine rya AT (Automatic Tansmission).

Nanone kandi, abazajya bemererwa gukora ibizamini kuri izi modoka, ni abazaba bakorera impushya z’ubwoko bwa A, B, C D, D1, E na F, kuko ubwoko bwa A1 na B1 ari impushya z’abantu bafite ubumuda

Nanone kandi iri Teka, rivuga ko abazajya batsindira impushya za Automatique, bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga byo muri ubu bwoko gusa, mu gihe uwatsindiye uruhushya rwa Manuel, we yemerewe no gutwara ibinyabiziga bya Automatique byo mu rwego rw’uruhushya yatsindiye.

Iri teka ryemejwe nyuma y’uko hari benshi bakunze gusaba ko izi mpushya na zo zitangwa mu Rwanda, kuko hari ibizamini byakorwaga mu by’impushya za burundu, byatsindaga benshi kandi bavuga ko ntaho bazabikoresha mu gutwara ibinyabiziga, dore ko muri iki gihe hasohoka imodoka za Automatique.

Muri Nyakanga umwaka ushize, Senateri Evode Uwizeyimana, yagarutse kuri iri teka ryemejwe, avuga ko rikwiye kwemezwa, ku buryo ibyo riteganya bishyirwa mu bikorwa, rikanaruhura abari bamaze igihe biyasira bavuga ko batsinwa mu bizamini bya perimi.

Icyo gihe yari yagize ati “Rwose nagira ngo ibyo bizamini byo kurushya abantu bidafite n’icyo bimaze […] iyo modoka umuntu yayiguze ni automatique ni yo azatwara azi amategeko y’umuhanda, ntabwo ibizamini bidakorwa ahandi byo hambere bikwiye kuba bikiri aha.”

Mu gukorera perimi za Automatique, ikizamini cya ‘démarrage en côte’ kiri mu bikunze gutsinda benshi mu bizamini by’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, ntikizaba ari ngombwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts