Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuru y’akababaro ku ntiti mu by’ubukungu wari umwe mu nzobere mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
21/11/2024
in MU RWANDA
0
Inkuru y’akababaro ku ntiti mu by’ubukungu wari umwe mu nzobere mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Inzobere akaba n’umuhanga mu by’ubukungu, Herman Musahara wari ufite impamyabumenyi y’ikirenga, wari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda; yitabye Imana.

Urupfu rwa Herman Musahara wigishaga ibijyanye n’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, rwatangiye kuvugwa kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, ndetse binemezwa ko yitabye Imana.

Nyakwigendera Musahara yari afite impamyabumenyi zinyuranye zirimo ihanitse PhD mu bijyanye n’ubumenyi mu by’iterambere, yakuye muri University of the Western Cape muri Afurika y’Epfo.

Yari anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu bya kaminuza, yavanye muri University of Dar es Salaam yo muri Tanzania.

Uretse kuba yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, Herman Musahara yanabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z’ubujyanama muri iri Shuri Rikuru ry’u Rwanda.

Musahara yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Umuryango ‘Organization for Social Science Research’ ukora ibijyanye n’ubushakashatsi ku mibereho muri Afurika y’Iburasirazuba y’iy’Amajyepfo ufite icyicaro Addis Ababa muri Ethiopia.

Kuva muri 2011 kugeza muri 2014 kandi, yari n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo n’Ubushakashatsi mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda NUR.

Yigishaga ibijyanye n’iterambere ry’Ubukungu, ubusesenguzi ku bukene ndetse n’ibijyanye n’ubushakashatsi, akaba yaranakoze ubushakashatsi bunyuranye burimo ubujyanye n’imibereho y’abaturaye, byumwihariko ku bijyanye n’impamvu zituma abaturage bava mu bice by’icyaro bakimukira mu mijyi.

Yanashyize hanze inyandiko z’ubushakashatsi zitandukanye zirimo ubuvuga ku mibereho, ndetse n’urugendo rwo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 11 =

Previous Post

Ibipimo by’imiyoborere: Umutekano wongeye kuza ku isonga amanota ntiyanyeganyega, kurwanya ruswa biramanuka

Next Post

BREAKING: Hatawe muri yombi abarimo abakora mu rwego rw’Ubutabera hatangazwa n’icyo bakurikiranyweho

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Hatawe muri yombi abarimo abakora mu rwego rw’Ubutabera hatangazwa n’icyo bakurikiranyweho

BREAKING: Hatawe muri yombi abarimo abakora mu rwego rw’Ubutabera hatangazwa n’icyo bakurikiranyweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.