Umunyamakuru Jean Lambert Gatare uri mu bari barambye mu mwuga w’itangazamakuru wakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo iyahoze ari ORINFOR, yitabye Imana azize uburwayi.
Inkuru y’urupfu rwa Jean Lambert Gatare yamenyekanye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, akaba yaguye mu Gihugu cy’u Buhindi aho yari yaragiye kwivuriza.
Amakuru avuga ko yari aherutse kujyanwa muri iki Gihugu cy’u Buhindi kuvurirwayo uburwayi yari amaranye Igihe, akaza kuremba kuri uyu wa Gatanu, biza kurangira yitabye Imana.
Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, yari amaranye igihe uburwayi, bwanatumye yari amaze igihe atagaragara muri uyu mwuga w’itangazamakuru yari arambyemo.
Gatare yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Rwanda, aho yatangiye kuhakora mu 1995, aho yakundirwaga byumwihariko uburyo yogezaga umupira.
Iki gitangazamakuru yakivuyeho mu mwa 2011, nyuma aza gukorera ibindi bitangazamakuru birimo Isango Star ndetse n’ikinyamakuru cyandika cya Rushyashya yanigeze kubera umuyobozi w’agateganyo, nyuma y’urupfu rwa Burasa Jean Gualbert na we wari Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’iki kinyamakuru, witabye Imana mu 2020.

RADIOTV10