Umukozi w’Imana, Pasiteri Niyonshuti Theogene wari mu bigisha ijambo ry’Imana bakunzwe na benshi mu Rwanda, yitabiye Imana muri Uganda, azize impanuka ikomeye, aho we n’abo bari kumwe mu modoka bagonzwe na bus.
Amakuru yageze kuri RADIOTV10 mu masaha akuze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2023, avuga ko Pasiteri Theogene yitabye Imana azize impanuka y’imodoka, aho yari yagiye mu ruzinduko rwe bwite muri Uganda.
Uwaduhaye amakuru, yavuze ko Pasiteri Theogene yari yagiye muri Uganda, kuzana abashyitsi bari baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America, bari baje kumusura iwe.
Uyu waduhaye amakuru, avuga kandi ko Theogene yari yajyanye n’umuhanzi Ntezimana Donat, ari na we warokotse muri iyi mpanuka.
Avuga ko iyi mpanuka yabereye ahitwa Kabare, ubwo Theogene n’abo bashyitsi bagarukaga mu Rwanda, bagera hariya i Kabare, bakagongwa n’imodoka nini (Bus) itwara abagenzi, ikabagonga, ndetse igahita ibagwa hejuru.
Ubwo iyi modoka yabagwaga, hejuru, ngo haje indi modoka yo kuyikuraho, ariko yayizamura, yagera hejuru, ikagwa ikongera ikagwa kuri iyi modoka bari barimo.
Umwe mu nshuti za hafi za Pasiteri Theogene, avuga ko muri iki cyumweru bari bagiye gusengana, ndetse hakabaho iyerekwa ko Imana ihaye umuterankunga abana ba Theogene, ariko ntibasobanukirwe neza ibyo Imana yari ivuze.
Uyu wavugaga iby’iri yerekwa, yagize ati “Urumva Imana yashakaga kuvuga ko Pasiteri Theogene agiye kwitahira ko abana be batazabura uzabitaho, ariko twe ntitubimenye.”
Hari amakuru avuga kandi ko umugore wa Pasiteri Theogene, ndetse n’izindi nshuti za hafi, bahise berecyeza muri Uganda, ahabereye iyi mpanuka, ndetse bakaba bahageze, aho umugore wa nyakwigendera, yahise anagira ikibazo cy’ihungabana.
Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR ryasengeragamo Pasiteri Theogene Niyonshuti, na bwo bwemeje inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera, aho Umuvugizi w’iri Torero, yavuze ko yitabye Imana.
Uyu Muvugizi wa ADEPR yagize “Nubwo bitaratangazwa ku mugaragaro, ariko twamenye ko Pasiteri Theogene yitabye Imana azize impanuka ubwo yavaga mu gihugu cya Uganda.”
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10
Manaweeee