Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 wo mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, aravuga ko nyuma y’uko asubiye mu ishuri yigagaho bakamuhakanira, yahise ajya gushaka imibereho, ubu akaba akora imirimo itaragenewe umwana.
Uyu mwana w’umukobwa wigaga muri Pfunda Primary School, avuga ko yasubiye mu ishuri nyuma y’umwaka yararihagaritse kubera imibereho n’ubundi igoye, ariko agezeyo, ubuyobozi bw’ishuri buramwangira bumusaba kuzagaruka umwaka utaha.
Ntakindi yahise ahitamo, kuko yahise ajya gushakisha imibereho, ubu akaba akora mu kirombe cy’amabuye, ari na ho umunyamakuru yamusanze.
Uku kwikorera amabuye, avuga ko ari bwo buzima bwe bwa buri munsi, ariko ko atari bwo yifuza, kuko yari yasubiye mu ishuri yumva abishaka. Ati “Nk’ubu banyemereye ko njya ku ishuri byambera byiza.”
Icyimanimpaye Josephine, umubyeyi w’uyu mwana avuga ko ubu buzima umwana we amaze kubumenyera kuko yabuze ubushobozi bwo kubona ibyo yasabwe n’ubuyobozi bw’iki kigo yigagaho kugira ngo akomeze kwiga.
Umubyeyi we ati “N’ubu amakaye aracyari mu nzu, ni umuntu wari umwitangiye amuhereza amakayi ariko ntiyamuha uniform, mujyanye ku ishuri yambaye uniform ya cyera baramwanga; barambwira ngo nintange amafaranga y’ibiryo ibihumbi bitanu y’ibihembwe bitatu bya mbere hashize n’iby’ubu na uniform ngo ninyatanga umwana azabone yige, ibyo byose rero narabibuze nta bushobozi nabibonera kuko nta se afite ni imfubyi ari abana bane.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko na we ababazwa n’ubuzima uyu mwana we arimo agasaba ko yafashwa gusubira mu ishuri.
Ati “Nanjye kantera agahinda kuko iyo ndi kureba uko ari gukora ni uko nta bushobozi mba mfite, ubu najya muri uyu mugezi gushakamo utubuye, iyo dukoreye menshi dukorera igihumbi ubwo iyo dukoreye igihumbi ni icyo kurya ntacyasagukaho.”
Ruzigana Maximilien, Umuhuzabikorwa w’Umuryango Coalition Umwana ku Isonga, uharanira uburenganzira bw’abana, avuga ko iki kibazo gikwiye gusuzumwa byihuse kuko kidakwiye kugaragara mu Rwanda.
Yagize ati “Kwanga ko umwana asubira ku ishuri kandi we abishaka byo ni ikosa, ibyo byo navuga ko ari ikosa niba umwana abyifuza ariko bakamusubiza inyuma ngo ko yasigaye inyuma ariko bashobora kumufatira icyemezo bakavuga bati umwana turabona atagendana n’abandi reka asibizwe, ibyo biremewe.”
Mukeshuwera Justine uyobora iri shuri rya Pfunda Primary School, ahakana ibitangazwa n’uyu mwana n’umubyeyi we, akavuga ko atigeze ageza ku kigo ngo bamusubizeyo. Ati “Uwo rero ndumva tutari kumwirukana ngo nta uniform, ubwo yaba yababeshye.”
INKURU MU MASHUSHO
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10