Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Inkuru y’urubyiruko rufite ubumuga rukora ibikora ku mutima benshi ariko babitangiye bacibwa intege

radiotv10by radiotv10
20/01/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Inkuru y’urubyiruko rufite ubumuga rukora ibikora ku mutima benshi ariko babitangiye bacibwa intege
Share on FacebookShare on Twitter

Abakobwa babiri bafite ubumuga bw’ingingo bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bari mu rubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) bavuga ko babitangiye bacibwa intege n’abantu bababwiraga ko ntacyo babasha gukora mu bikorwa uru rubyiruko rukora, ariko ubu barabibashimira, nabo bakishimira ko byatumye bisanga mu bandi bikanabahindurira ubuzima.

Dusenge Melida na Nyirahategekimana Primitiva, bombi bafite ubumuga bw’ingingo bubasaba kwifashisha inyunganirangingo, aho umwe agendera mu kagare, na ho undi akifashisha imbago.

Bavuga ko nubwo bafite ubumuga biyumvisemo ko bagomba gufatanya na bagenzi babo badafite ubumuga mu mirimo itandukanye urubyiruko rw’abakorera bushake rukora batitaye ku babacaga intege bababwira ko ntabyo bazashobora.

Dusenge Melida agira ati “Ngitangira nyine abantu baravugaga ngo ‘ubu se uyu we azabishobora?’ bakongera bati ‘ubu se uzabasha kugenda?’ Ariko nkababwira ko nubwo mfite ubumuga ariko nshoboye.”

Nyirahategekimana na we ati “Mu nshuti zanjye harimo benshi banciye intege ngo ibintu ndimo gushaka kujyamo ntabwo nzabishobora.”

Bavuga ko kujya mu bandi byahinduye imibereho yabo n’uburyo biyumvaga mbere, kuko byatumye badakomeza guheranwa n’ubumuga ndetse umwe muri bo akaba yarabonye akazi kamuhemba amafaranga buri kwezi nyamara yaragatangiye ari umukorerabushake.

Nyirahategekimana ati “Kuba ndi umu youth biramfasha cyane mu buryo bwo kutigunga kuko mba ndi muri bagenzi banjye tudahuje ibibazo.”

Kugeza ubu Dusenge Melida afite akazi ku ivuriro ry’ibanze rya Pera aho yatangiye ari umukorerabushake nabwo, ariko nyuma agahabwa akazi kamuhemba amafaranga ya buri kwezi amufasha mu mibereho

Ati “Ubu mbona isabune n’amavuta yo kwisiga bitangoye nkabona imyambaro n’ibyo kurya.”

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Rusizi, Bampire Gervais avuga ko aba bombi kuba bafite ubumuga bitababuza gufatanya n’abandi kuko mu mbaraga nke hari ibindi bakora neza kurusha n’abadafite ubumuga.

Agira ati “Babikora babikunze, muri covid-19 twari kumwe buriya mu mbaraga nke z’umubiri hari ibindi bikorwa bakora kandi neza, urabona nko mu muganda hakorerwamo ibikorwa byinshi, ashobora kutikorera itafari ariko afite ikindi yakora nko kwegereza amazi yo kunywa abari mu muganda no kwandika abitabiriye umuganda (database) kandi babikora neza.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Ntara y’Iburengerazuba, Leandre Mugiraneza ashima umuhate w’uru rubyiruko, akavuga ko bigaragaza ko amahugurwa abafite ubumuga bahabwa muri rusange agamije kubereka ko kubugira bitabambura ubundi bushobozi atangiye gutanga umusaruro

Ati “Biba ari byiza cyane kuko byereka abandi bose muri rusange ko abafite ubumuga na bo hari icyo bamarira Igihugu, iyo rero hagize ufite ubumuga wiyumvisemo ubushake n’ubushobozi twumva ubutumwa duhabwa mu matsinda yacu bwaratanze umusaruro.”

Mu Karere ka Rusizi habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) rugera ku 52 416, muri bo 5007 ni abo mu Murenge wa Bugarama ari na ho aba babarizwa.

Dusenge Melida ubu yabonye akazi,
Abasha kubona ay’isabune
Nyirahategekimana Primitiva avuga ko kujya hamwe n’urubyiruko byamufashije kuva mu bwigunge

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Rusizi, Bampire Gervais ashima uru rubyiruko

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − eight =

Previous Post

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku ngeso zimaze iminsi zigaragara mu rubyiruko zirutesha agaciro

Next Post

Musanze: Hasobanuwe impamvu hafashwe icyemezo cyo kwica imbogo zari zatorotse Pariki

Related Posts

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

IZIHERUKA

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera
IMIBEREHO MYIZA

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Hasobanuwe impamvu hafashwe icyemezo cyo kwica imbogo zari zatorotse Pariki

Musanze: Hasobanuwe impamvu hafashwe icyemezo cyo kwica imbogo zari zatorotse Pariki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.