Inshingano z’ibanze z’Ingabo z’u Rwanda ntabwo ari ukurwana intambara- Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko inshingano za mbere z’ingabo z’u Rwanda atari ari ukurwana intambara, ahubwo ko ari ukurinda Abaturarwanda no kubaganisha ku iterambere.

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022 ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amasomo n’amahugurwa ku bofisiye bato binjiye mu ngabo z’u Rwanda, waberye i Gako mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Izindi Nkuru

Umukuru w’u Rwanda yashimiye Ibihugu bitandukanye byahaye ubumenyi n’amahugurwa bamwe muri aba Bofisiye barahiriye rimwe na bagenzi babo barangirije muri iri shuri.

Yaboneyeho gushimira aba basore n’inkumi basoje amasomo n’imyitozo bya gisirikare bakaba bageze ku musozo ari na wo tangiriro ryo gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Yagize ati “Aba Bofisiye barangije amezi 12 y’amasomo n’imyitozi bikomeye, kandi kuba muri hano ni uko mwabyifashemo neza mukarangiza aya masomo neza. Mwavanyemo ubumenyi, mwavanyemo ubushobozi butandukanye bijyanye n’imbaraga n’imyifatire byiza.”

Yavuze ko ubumenyi n’imyitozo baherewe muri uru rugendo, bihagije ku buryo bizabashoboza kuzuza inshingano zabo zo kurinda umutekano w’Igihugu cyabo n’iterambere ryacyo.

Yagize ati “Ingabo z’u Rwanda n’abandi bose bashinzwe umutekano w’u Rwanda, icyo bivuze kujya muri uyu mwuga, ni ukurinda Abanyarwanda, Igihugu n’abagituye bose ndetse n’amajyambere tuganamo tunubaka.”

Yavuze ko intego nyamukuru yo kujya muri uyu mwuga, atari ukurwana intambara. Ati “Ntabwo dutangirira kumva ko Ingabo z’Igihugu muri uyu mwuga, ari izo kurwana Intambara. Ibyo biza hanyuma, ubundi icyo zishinzwe ni ukurinda umutekano, ni ukurinda amajyambere. Iyo ibyo bihungabanyijwe n’intambara, ubwo ni bwo ibyo bindi biza.”

Yagarutse kuri amwe mu masomo yagiye ahabwa bamwe mu basoje amasomo uyu munsi nk’ikoranabuhanga n’andi y’ubumenyi, avuga ko ari ayo kubaka Igihugu no kukiganisha ku iterambere ryifuzwa.

Ati “Abaza mu ngabo z’u Rwanda, bakwiye kumva ko baje ahantu hatanga ubumenyi butandukanye harimo n’ubwo kurinda Igihugu n’ibyo twubaka. Ndetse ubwo bumenyi bukoreshwa aho ari ho hose, mu Rwanda mu Gihugu cyacu, bukaba bwanakoreshwa no hanze dufatanyije n’Ibihugu by’inshuti.”

Ubumenyi buhabwa abinjira mu ngabo z’u Rwanda kandi bubafasha kuzuza inshingano zabo kandi zikarenga iz’Igihugu cyabo kuko hari n’abajya gutanga umusanzu mu Bihugu binyuranye.

Ati “Igisirikare cy’u Rwanda kiriga, kirahugurwa, kikagira ubumenyi ndetse buhanitse ku buryo n’iyo byabaye ngombwa ubwo bumenyi bw’ikoranabuhanga bukoreshwa no mu gihe ya mahoro atabonetse tuyaharanira ngo agaruke.”

Yavuze kandi ko muri ya ntego y’intambara iba amahitamo ya nyuma, na yo kuyirwana bisaba ubumenyi ariko bigahera no ku mutima wo gukunda Igihugu.

Yasezeranyije aba bofisiye bashya binjiye muri RDF ko Igihugu kiteguye kubakira ndetse no kuvana inyungu mu bumenyi n’amahugurwa bahawe, abasaba ko na bo ibyo bize bazabikorana imyitwarire myiza kuko ari yo musingi wo kuzuza inshingano zabo.

Perezida Kagame avuga ko Ingabo z’u Rwanda zifite ubumenyi n’ubushobozi buhagije bwo kurinda Abaturarwanda
Abasore n’inkumi bambitswe amapeti uyu munsi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru