• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inshingano z’ibanze z’Ingabo z’u Rwanda ntabwo ari ukurwana intambara- Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
04/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Inshingano z’ibanze z’Ingabo z’u Rwanda ntabwo ari ukurwana intambara- Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko inshingano za mbere z’ingabo z’u Rwanda atari ari ukurwana intambara, ahubwo ko ari ukurinda Abaturarwanda no kubaganisha ku iterambere.

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022 ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amasomo n’amahugurwa ku bofisiye bato binjiye mu ngabo z’u Rwanda, waberye i Gako mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Umukuru w’u Rwanda yashimiye Ibihugu bitandukanye byahaye ubumenyi n’amahugurwa bamwe muri aba Bofisiye barahiriye rimwe na bagenzi babo barangirije muri iri shuri.

Yaboneyeho gushimira aba basore n’inkumi basoje amasomo n’imyitozo bya gisirikare bakaba bageze ku musozo ari na wo tangiriro ryo gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Yagize ati “Aba Bofisiye barangije amezi 12 y’amasomo n’imyitozi bikomeye, kandi kuba muri hano ni uko mwabyifashemo neza mukarangiza aya masomo neza. Mwavanyemo ubumenyi, mwavanyemo ubushobozi butandukanye bijyanye n’imbaraga n’imyifatire byiza.”

Yavuze ko ubumenyi n’imyitozo baherewe muri uru rugendo, bihagije ku buryo bizabashoboza kuzuza inshingano zabo zo kurinda umutekano w’Igihugu cyabo n’iterambere ryacyo.

Yagize ati “Ingabo z’u Rwanda n’abandi bose bashinzwe umutekano w’u Rwanda, icyo bivuze kujya muri uyu mwuga, ni ukurinda Abanyarwanda, Igihugu n’abagituye bose ndetse n’amajyambere tuganamo tunubaka.”

Yavuze ko intego nyamukuru yo kujya muri uyu mwuga, atari ukurwana intambara. Ati “Ntabwo dutangirira kumva ko Ingabo z’Igihugu muri uyu mwuga, ari izo kurwana Intambara. Ibyo biza hanyuma, ubundi icyo zishinzwe ni ukurinda umutekano, ni ukurinda amajyambere. Iyo ibyo bihungabanyijwe n’intambara, ubwo ni bwo ibyo bindi biza.”

Yagarutse kuri amwe mu masomo yagiye ahabwa bamwe mu basoje amasomo uyu munsi nk’ikoranabuhanga n’andi y’ubumenyi, avuga ko ari ayo kubaka Igihugu no kukiganisha ku iterambere ryifuzwa.

Ati “Abaza mu ngabo z’u Rwanda, bakwiye kumva ko baje ahantu hatanga ubumenyi butandukanye harimo n’ubwo kurinda Igihugu n’ibyo twubaka. Ndetse ubwo bumenyi bukoreshwa aho ari ho hose, mu Rwanda mu Gihugu cyacu, bukaba bwanakoreshwa no hanze dufatanyije n’Ibihugu by’inshuti.”

Ubumenyi buhabwa abinjira mu ngabo z’u Rwanda kandi bubafasha kuzuza inshingano zabo kandi zikarenga iz’Igihugu cyabo kuko hari n’abajya gutanga umusanzu mu Bihugu binyuranye.

Ati “Igisirikare cy’u Rwanda kiriga, kirahugurwa, kikagira ubumenyi ndetse buhanitse ku buryo n’iyo byabaye ngombwa ubwo bumenyi bw’ikoranabuhanga bukoreshwa no mu gihe ya mahoro atabonetse tuyaharanira ngo agaruke.”

Yavuze kandi ko muri ya ntego y’intambara iba amahitamo ya nyuma, na yo kuyirwana bisaba ubumenyi ariko bigahera no ku mutima wo gukunda Igihugu.

Yasezeranyije aba bofisiye bashya binjiye muri RDF ko Igihugu kiteguye kubakira ndetse no kuvana inyungu mu bumenyi n’amahugurwa bahawe, abasaba ko na bo ibyo bize bazabikorana imyitwarire myiza kuko ari yo musingi wo kuzuza inshingano zabo.

Perezida Kagame avuga ko Ingabo z’u Rwanda zifite ubumenyi n’ubushobozi buhagije bwo kurinda Abaturarwanda
Abasore n’inkumi bambitswe amapeti uyu munsi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + eighteen =

Previous Post

Ian Kagame warangije amasomo ya gisirikare mu Bwongereza arambikwa ipeti rya RDF

Next Post

Kenyatta wayoboye Kenya yagiye mu Burundi ku mpamvu z’ibyo muri DRC

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Kenyatta wayoboye Kenya yagiye mu Burundi ku mpamvu z’ibyo muri DRC

Kenyatta wayoboye Kenya yagiye mu Burundi ku mpamvu z'ibyo muri DRC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.