Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Intambara utoranya iyo urwana n’iyo utarwana- Gen.Kabarebe avuga ku bushotoranyi bw’Abanyekongo

radiotv10by radiotv10
03/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Intambara utoranya iyo urwana n’iyo utarwana- Gen.Kabarebe avuga ku bushotoranyi bw’Abanyekongo
Share on FacebookShare on Twitter

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe avuga ko u Rwanda rudashobora guhubuka ngo rujye mu ntambara iyo ari yo yose, bityo ko imyitwarire y’ubushotoranyi yakunze kugaragazwa n’Abanyekongo barimo n’abigeze kuza ku mupaka bagashaka kwinjira ku ngufu, idashobora gutuma u Rwanda rujya mu ntambara.

General James Kabarebe yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022.

Muri iki kiganiro, General Kabarebe warwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, yagarutse ku mateka y’ingabo zahoze ari RPA zaranzwe no kutagamburuzwa, zikarenga imbogamizi zari zifite kugira ngo zitabare u Rwanda rwari rwugarijwe n’ibibazo bishingiye ku butegetsi bubi.

Nyuma yo gusobanurira uru rubyiruko amateka y’uru rugamba, General Kabarebe yanagejejweho ibibazo n’aba banyeshuri, banagarutse ku bushotoranyi bukomeje kugaragazwa n’Igihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abaturage bacyo.

Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo, kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo wuburaga ibikorwa byawo, Abanyekongo ndetse n’ubuyobozi bw’Igihugu cyabo, bakomeje gushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe nyamara bizwi neza ko u Rwanda ntaho ruhuriye na wo.

Kuva kuri Perezida Felix Tshisekedi n’abayobozi mu nzego nkuru kugeza ku muturage w’Umunyekongo wo hasi, bagiye bagaragaza ko bifuza ko Igihugu cyabo cyarwana n’u Rwanda, nyamara u Rwanda rukavuga ko rutifuza intambara ahubwo ko inzira z’ibiganiro ari zo zikenewe.

General James Kabarebe mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko abavuga ko bifuza gutera u Rwanda ari benshi ariko ko biherera mu mvugo gusa kuko ntawabikinisha.

Yagarutse ku myitwarire y’ubushotoranyi yagiye igaragazwa n’Abanyekongo bigabizaga imihanda ndetse bamwe bakagera ku mupaka uhuza u Rwanda n’Igihugu cyabo, bagatera amabuye mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rubireba ariko rukabitera umugongo.

Ati “Ntabwo Abakongo basara bakaza bagatuka u Rwanda ku mupaka, bagatera amabuye, ngo ibyo abe ari byo bishora u Rwanda mu ntambara. Intambara erega utoranya iyo uri burwane n’iyo utari burwane. Wajya mu ntamba n’umusazi? […] Umusazi uramwihorera ariko nyine ukaba washyizeho akagozi atagomba kurenga.”

General Kabarebe avuga ko hari Igihe biba ngombwa ko igihugu gifata icyemezo cyo kwirwanaho ku buryo “N’u Rwanda rutewe rwakwirwanaho, kandi buriya iyo Igihugu gifite imbaraga nk’u Rwanda ntabwo gipfa guhubuka kurwana intambara yose kuko kiba kizi ko aho kiri burwanire kiri bucyemure ikibazo cyacyo.”

Nyuma yuko Guverinoma ya Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, ifatiye icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo, igaragaza ko itishimiye iki cyemezo.

Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryashyizwe hanze tariki 30 Ukwakira 2022, rivuga ko inzego z’umutekano ziryamiye amajanja kugira ngo hatagira abaturuka muri Congo ngo baze guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − one =

Previous Post

Umuhesha w’inkiko aravugwaho gukoresha inkeragutabara zigafata bugwate abo bafitanye ikibazo

Next Post

Kigali: Babiri baregwa kwica umukecuru bakoreraga mu rugo mu ibazwa bavuze ibibibabaje

Related Posts

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Kigali: Babiri baregwa kwica umukecuru bakoreraga mu rugo mu ibazwa bavuze ibibibabaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.