Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Intego ya 60% y’abajya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro igeze kuri 31%

radiotv10by radiotv10
21/12/2021
in Uncategorized
0
Intego ya 60% y’abajya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro igeze kuri 31%
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko muri 2024 abanyeshuri 60% basoza amashuri yisumbuye bazajya bakomereza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi-ngiro mu gihe iyi ntego igeze kuri 31%, gusa Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro gitangaza ko hari icyizere ko iyi ntego izagerwaho.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro RTB (Rwanda Tvet Board) gitangaza ko nubwo iyi ntego igeze kuri 31% ariko hakiri icyizere ko mu myaka ibiri isigaye iyi ntego izagerwaho.

Ubuyobozi bw’iki kigo, buvuga ko iki cyizere gishingiye ku bwitabire bw’abagana amashuri y’imyunga n’ubumenyi ngiro nubwo hakiri imbogamizi.

Mu nama nyungurabitekerezo yahuje RTB n’abafatanyabikorwa igamije gusuzuma aho uyu muhigo ugeze ushyirwa mu bikorwa, Umukunzi Paul uyobora RTB yavuze ko iyi ntego itaragerwaho ariko ko hakiri igihe.

Ati “Kugeza ubu ntabwo turabigeraho ariko tugezemo hagati, ubu turacyari kuri 31% ,ibyo rero bisaba ibintu byinshi birimo amashuri ahagije kugira ngo tubone aho abo bana bazigira, tumaze kugira ahagije ariko tugenda tuyongera umunsi ku wundi.”

Umukunzi Paul avuga ko hari icyizere ko iyi ntego izagerwaho

Umukunzi yagarutse kuri zimwe mu mbogamizi uru rwego rugihura nazo, akomoza ku myumvire ababyeyi n’urubyiruko bagifite.

Ati “Turacyafite imbogamizi z’imyumvire isa n’aho itarahinduka neza, ari byo tugira ngo dukomeze gufatanya kugira ngo Abanyarwanda cyane cyane ababyeyi n’urubyiruko bumve ko mu gihe gito kiri imbere, imirimo icyenda ku icumi izaba iri ku isoko ry’umurimo, izajya icyenera ubumenyingiro.”

Yakomeje ati “Ni yo mpamvu Leta yashyizeho iyi gahunda kugira ngo dutegure urubyiruko rwacu kuri ejo hazaza. Ejo hazaza ntawuzakubaza ngo wize iki ahubwo azajya akubaza ngo uzi gukora iki, ni iki ushoboye n’amaboko yawe.”

Iki kigo kivuga ko hari n’abagifite imyumvire ko kwiga imyuga ari ibintu biciriritse, bakavuga ko bigenewe uwacikrije amashuri cyangwa uwo kwiga byananiye.

Umukunzi avuga ko ibyo atari ukuri kuko no mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro habamo icyo cyiciro cya Porogaramu yigisha abashaka kwiga bakazagera kure kugeza no ku rwego rwa Kaminuza ariko akarusho ari uko bafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Impuguke mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro zemeza ko ubu bumenyi bugezweho
Ni ibiganiro byarimo abafatanyabikorwa

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Next Post

Undi mukinnyi w’Amavubi yasubitse ubukwe kubera COVID-19

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira
FOOTBALL

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

by radiotv10
08/01/2026
0

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi mukinnyi w’Amavubi yasubitse ubukwe kubera COVID-19

Undi mukinnyi w'Amavubi yasubitse ubukwe kubera COVID-19

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.