Intego ya 60% y’abajya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro igeze kuri 31%

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko muri 2024 abanyeshuri 60% basoza amashuri yisumbuye bazajya bakomereza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi-ngiro mu gihe iyi ntego igeze kuri 31%, gusa Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro gitangaza ko hari icyizere ko iyi ntego izagerwaho.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro RTB (Rwanda Tvet Board) gitangaza ko nubwo iyi ntego igeze kuri 31% ariko hakiri icyizere ko mu myaka ibiri isigaye iyi ntego izagerwaho.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’iki kigo, buvuga ko iki cyizere gishingiye ku bwitabire bw’abagana amashuri y’imyunga n’ubumenyi ngiro nubwo hakiri imbogamizi.

Mu nama nyungurabitekerezo yahuje RTB n’abafatanyabikorwa igamije gusuzuma aho uyu muhigo ugeze ushyirwa mu bikorwa, Umukunzi Paul uyobora RTB yavuze ko iyi ntego itaragerwaho ariko ko hakiri igihe.

Ati “Kugeza ubu ntabwo turabigeraho ariko tugezemo hagati, ubu turacyari kuri 31% ,ibyo rero bisaba ibintu byinshi birimo amashuri ahagije kugira ngo tubone aho abo bana bazigira, tumaze kugira ahagije ariko tugenda tuyongera umunsi ku wundi.”

Umukunzi Paul avuga ko hari icyizere ko iyi ntego izagerwaho

Umukunzi yagarutse kuri zimwe mu mbogamizi uru rwego rugihura nazo, akomoza ku myumvire ababyeyi n’urubyiruko bagifite.

Ati “Turacyafite imbogamizi z’imyumvire isa n’aho itarahinduka neza, ari byo tugira ngo dukomeze gufatanya kugira ngo Abanyarwanda cyane cyane ababyeyi n’urubyiruko bumve ko mu gihe gito kiri imbere, imirimo icyenda ku icumi izaba iri ku isoko ry’umurimo, izajya icyenera ubumenyingiro.”

Yakomeje ati “Ni yo mpamvu Leta yashyizeho iyi gahunda kugira ngo dutegure urubyiruko rwacu kuri ejo hazaza. Ejo hazaza ntawuzakubaza ngo wize iki ahubwo azajya akubaza ngo uzi gukora iki, ni iki ushoboye n’amaboko yawe.”

Iki kigo kivuga ko hari n’abagifite imyumvire ko kwiga imyuga ari ibintu biciriritse, bakavuga ko bigenewe uwacikrije amashuri cyangwa uwo kwiga byananiye.

Umukunzi avuga ko ibyo atari ukuri kuko no mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro habamo icyo cyiciro cya Porogaramu yigisha abashaka kwiga bakazagera kure kugeza no ku rwego rwa Kaminuza ariko akarusho ari uko bafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Impuguke mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro zemeza ko ubu bumenyi bugezweho
Ni ibiganiro byarimo abafatanyabikorwa

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru