Itsinda ry’intumwa z’Ingabo z’u Rwanda ziyobowe n’Umugaba Mukuru wazo, General Mubarakh Muganga, ryitabiriye Inama ihuriweho y’abakuriye Ingabo z’Ibihugu byo mu Miryango ya EAC na SADC yiga ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.
Ni inama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025 i Dar es Salaam muri Tanzania, yahuje abakuriye Ingabo mu Bihugu bigize iyi miryango iherutse kwiyemeza gukorana mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe muri Congo Kinshasa.
Nk’uko tubikesha Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda “Itsinda rya RDF riyobowe n’Umugaba Mukuru MK Mubarakh ryitabiriye Inama Ihuriweho y’Abagaba Bakuru b’Ingabo ya EAC/SADC ku bibazo by’umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Ubuyobozi bwa RDF bukomeza buvuga ko iyi nama yabayeho ku mabwiriza yatanzwe n’Abakuru b’Ibihugu by’iyi Miryango ya SADC na EAC, kugira ngo “Itange umurongo w’ibikorwa uzamenyeshwa Imiryango yombi bigamije gukemura ibibazo biriho.”
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, yaje ikurikiye izindi zabaye zirimo n’ubundi iyari yahuje Abagaba Bakuru b’Ingabo yariho itegura uburyo-ngiro bwo ku rwego rwa gisirikare bwo gushaka umuti w’ibibazo byo muri DRC.
Tariki 08 Gashyantare na bwo hari habaye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango ya EAC na SADC, ari na yo yanzuye ko habaho izi nama zindi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Mbere ubwo yagarukaga kuri izi nama zigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, yavuze ko iyi yahuje Abagaba Bakuru b’Ingabo, yagombaga no gusuzumirwamo gahunda yo guhagarika imirwano, ibyo kongera gufungura ikibuga cy’Indege cya Goma, ndetse no koroshya ibikorwa by’ubutabazi.
Minisitiri Nduhungirehe kandi yatangaje ko mu mpera z’iki Cyumweru, hazaba Inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri bo muri iyi miryango, izasuzumirwamo Raporo izava muri iyi y’Abagaba Bakuru b’Ingabo.


RADIOTV10