Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Intumwa zishinzwe gukumira iyicarubozo zasuye Congo zavuze agahomamunwa zahabonye

radiotv10by radiotv10
12/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hahishuwe imibare iremereye igaragaza itumbagira ry’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Intumwa za Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe gukumira iyicarubozo, ziherutse kugirira uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatangaje ko hakenewe ingamba zihutirwa zo gukumira iki kibazo, zikurikije ibyo ziboneye ahafungirwa abantu.

Izi ntumwa zigize Komisiyo ya SPT (Subcommittee on Prevention of Torture) zabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, nyuma y’iminsi micye zigiriye uruzinduko rw’icyumweru muri Congo, rwabaye hagati ya tariki 01 na 07 Ukuboza.

Iri tangazo ryashyizwe hanze na Hamet Saloum Diakhaté wari uyoboye intumwa za SPT, rigira riti “Nk’uko byagaragaye ku bijyanye no gushyiraho ingamba zo ku rwego rw’Igihugu zo gukumira iyicarubozo muri DRC, hakenewe imbaraga nyinshi, ariko kuzishyira mu bikorwa birakenewe byihutirwa.”

Iri tsinda riri gukora ubugenzuzi ku ngamba zo ku rwego rw’Igihugu zizwi nka MNP (Mécanisme National de Prévention), rivuga ko ku bijyanye na zo muri Congo “ni ngombwa kandi zirihutirwa kugira ngo zikemure ibibazo by’imfungwa twiboneye ubwo twari mu ruzinduko rwacu, kandi ni ngombwa ko hakumirwa iyicarubozo ndetse n’uburyo zifatwa nabi.”

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya iyicarubozo ‘OPCAT’ (Protocole facultatif à la Convention contre la torture) MURI 2010 ndetse iniyemeza kubahiriza ziriya ngamba zo ku rwego rw’Igihugu MNP, nyuma yuko iki Gihugu cyari kibitegetswe n’imiryango mpuzamahanga.

Mu ruzinduko rw’iri tsinda rya komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye, ryagiye rihura n’abayobozi mu nzego nkuru z’iki Gihugu, barimo Minisitiri w’Ubutabera, Minisitiri w’Uburenganzira bwa muntu, Perezida wa Sena na Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu.

Nanone kandi zasuye mu buryo butunguranye ahantu hanyuranye hafungirwa imfungwa, harimo gereza ebyiri, na kasho nyinshi za polisi, aho zabajije mu buryo bw’ibanga ibibazo zimwe mu mfungwa, abapolisi ndetse n’abaganga bo bakora muri za gereza.

Hamet Saloum Diakhaté yakomeje agira ati “Twiboneye ubucucike bukabije muri za gereza na za kasho za Polisi no mu nkiko, aho bigaragara ko ari ahantu abantu batari bakwiye kumara amasaha arenze 48, iki kibazo giterwa no kuba hari abantu bafungwa by’agateganyo igihe kirekire cyane.”

Nyuma y’uru ruzinduko kandi, biteganyijwe ko iri tsinda rya SPT rizashyikiriza raporo Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riyigaragariza ibyo igomba gukosora.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 2 =

Previous Post

Bidasubirwaho hemejwe Igihugu kizakinirwamo igikombe cy’Isi cya 2034 abagituye bahita bagaragaza imbamutima

Next Post

Umuhanzikazi Knowless yagaragaye ari kumwe n’umunyamakuru Yago muri Uganda

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi Knowless yagaragaye ari kumwe n’umunyamakuru Yago muri Uganda

Umuhanzikazi Knowless yagaragaye ari kumwe n’umunyamakuru Yago muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.