Intumwa za Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe gukumira iyicarubozo, ziherutse kugirira uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatangaje ko hakenewe ingamba zihutirwa zo gukumira iki kibazo, zikurikije ibyo ziboneye ahafungirwa abantu.
Izi ntumwa zigize Komisiyo ya SPT (Subcommittee on Prevention of Torture) zabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, nyuma y’iminsi micye zigiriye uruzinduko rw’icyumweru muri Congo, rwabaye hagati ya tariki 01 na 07 Ukuboza.
Iri tangazo ryashyizwe hanze na Hamet Saloum Diakhaté wari uyoboye intumwa za SPT, rigira riti “Nk’uko byagaragaye ku bijyanye no gushyiraho ingamba zo ku rwego rw’Igihugu zo gukumira iyicarubozo muri DRC, hakenewe imbaraga nyinshi, ariko kuzishyira mu bikorwa birakenewe byihutirwa.”
Iri tsinda riri gukora ubugenzuzi ku ngamba zo ku rwego rw’Igihugu zizwi nka MNP (Mécanisme National de Prévention), rivuga ko ku bijyanye na zo muri Congo “ni ngombwa kandi zirihutirwa kugira ngo zikemure ibibazo by’imfungwa twiboneye ubwo twari mu ruzinduko rwacu, kandi ni ngombwa ko hakumirwa iyicarubozo ndetse n’uburyo zifatwa nabi.”
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya iyicarubozo ‘OPCAT’ (Protocole facultatif à la Convention contre la torture) MURI 2010 ndetse iniyemeza kubahiriza ziriya ngamba zo ku rwego rw’Igihugu MNP, nyuma yuko iki Gihugu cyari kibitegetswe n’imiryango mpuzamahanga.
Mu ruzinduko rw’iri tsinda rya komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye, ryagiye rihura n’abayobozi mu nzego nkuru z’iki Gihugu, barimo Minisitiri w’Ubutabera, Minisitiri w’Uburenganzira bwa muntu, Perezida wa Sena na Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu.
Nanone kandi zasuye mu buryo butunguranye ahantu hanyuranye hafungirwa imfungwa, harimo gereza ebyiri, na kasho nyinshi za polisi, aho zabajije mu buryo bw’ibanga ibibazo zimwe mu mfungwa, abapolisi ndetse n’abaganga bo bakora muri za gereza.
Hamet Saloum Diakhaté yakomeje agira ati “Twiboneye ubucucike bukabije muri za gereza na za kasho za Polisi no mu nkiko, aho bigaragara ko ari ahantu abantu batari bakwiye kumara amasaha arenze 48, iki kibazo giterwa no kuba hari abantu bafungwa by’agateganyo igihe kirekire cyane.”
Nyuma y’uru ruzinduko kandi, biteganyijwe ko iri tsinda rya SPT rizashyikiriza raporo Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riyigaragariza ibyo igomba gukosora.
RADIOTV10