Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inzobere igaragaje ingingo ikomeye y’icyikango kigaragazwa n’imyitwarire ya Congo kuri M23

radiotv10by radiotv10
08/04/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Inzobere igaragaje ingingo ikomeye y’icyikango kigaragazwa n’imyitwarire ya Congo kuri M23
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gushwishuriza umutwe wa M23 ko badateze kuganira, bamwe mu basesenguzi bavuga ko iyi myitwarire ya Congo ishobora gutuma ibintu byongera gusubira irudubi.

Ukwezi kwa Werurwe 2023 kwasize M23 itangiye urugendo rwo kubahiriza amasezerano y’i Nairobi na Luanda. Aba barwanyi bakomeje kurekura ibice bari barambuye ubutegetsi bwa Kinshasa.

Muri iki cyumweru, ubwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na William Ruto wa Kenya, baganiraga n’itangazamakuru, bagaragaje ko bafite icyizere cy’umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyakora umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo Kinshasa, Patrick Muyaya Katembwe; avuga ko Igihugu cye kitazicarana n’aba barwanyi.

Yagize ati “Twabisubiyemo kenshi kuva mu ntangiriro ko batari mu bo tugomba kwicarana kubera ibyaha bakoze. Turaganirira hehe na M23, baganira na nde? Uruhande rwa Guverinoma kuri iyo ngingo rurazwi. Ariko ubu turi gushaka uburyo imyanzuro y’i Luanda yubahirizwa.”

Patrick Muyaya yakomeje agaruka ku biganiro byahuje Perezida wa Angola n’uw’u Burundi bavuganye n’abayobozi ba M23, ati “Icyo gihe habaye ibiganiro bibategeka kurekura ibice bari barafashe. Twe nka Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo turacyashikamye ku cyemezo cyacu kugeza igihe ibyo dusaba bizashyirirwa mu bikorwa.”

 

Ibintu bishobora gusubira inyuma

Umuhanga mu bya politiki akaba anayigisha muri Kaminuza, Dr Ismael Buchanan, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 yavuze ko intambara ishobora kongera kurota cyangwa imiryango mpuzamahanga igafata imyanzuro ikomeye.

Yagize ati “Intambara ishobora kongera kurota mu gihe hari uruhande rutabasha kubahiriza ibisabwa, kuko n’ubundi intambara iba yararangiye cyera iyo baza kubishyira mu bikorwa. Ariko ni uburenganzira bwa Leta ya Congo [Kinshasa] kuba bakwanga, ni uburenganzira bwa M23 kuba bakwanga. Ariko icya ngobwa ni uko bareba ku nyungu z’abakongomani.”

Iyi nzobere ikomeza igira iti “Igihe hari amasezerano buri wese agira kwinangira. Bishobora gushoboka nk’uko bishobora no kwanga, ariko niringira ko bazubahiriza ibisabwa n’abahuza. Biramutse byanze, Ibihugu by’amahanga bishobora gufata ibihano.”

Kugeza ubu ingabo za Angola n’izo mu Bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zitarimo iz’u Rwanda na Tanzania; zamaze kugera mu burasirazuba bwa kongo, ndetse zamaze no kwigabanya ibice byarekuwe n’abarwanyi ba M23.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 17 =

Previous Post

S.Africa: Ibyakorewe ibisambo byari bigiye kwiba byateye ubwoba ababibonye

Next Post

U Rwanda rwavuze ku nzitizi z’urubanza rwa Kabuga zanatanzwemo icyifuzo cyatoneka abarokotse Jenoside

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwavuze ku nzitizi z’urubanza rwa Kabuga zanatanzwemo icyifuzo cyatoneka abarokotse Jenoside

U Rwanda rwavuze ku nzitizi z’urubanza rwa Kabuga zanatanzwemo icyifuzo cyatoneka abarokotse Jenoside

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.