Saturday, September 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inzozi bari bafite z’abo bifuza kuzavamo bakomeye bazizamuye ku rundi rwego

radiotv10by radiotv10
17/04/2025
in MU RWANDA
0
Inzozi bari bafite z’abo bifuza kuzavamo bakomeye bazizamuye ku rundi rwego
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyeshuri b’abahanga bitabiriye amarushanwa abahuza ku rwego rw’Igihugu mu bijyanye n’ubumenyi mu by’imibare, nyuma yuko babonye urwego bariho, barushijeho kwiyumvamo kuzakora ibirenze ibyo batekereza, barimo uwifuzaga kuzaba umupilote, ubu wifuza kuzavamo ukora indege.

Aya marushanwa yabanje kwitabirwa n’abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 50, yaje gusigaramo abanyeshuri 60 bageze ku cyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa ku rwego rw’Igihugu.

Aba banyeshuri bageze mu cyiciro cya nyuma cy’aya mahugurwa, bari bamaze iminsi umunani bahugurirwa mu Mujyi wa Kigali, aho bahawe ubumenyi ku bijyanye n’ikoranabuhanda rya mudasobwa, imibare, ndetse n’Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI.

Abanyeshuri babaye aba mbere ku rwego rw’Igihugu, bahabwa ibihembo birimo kwiga ku buntu mu kigo cy’ikoranabuhanga mu by’imibare cyo ku rwego mpuzamahanga.

Mu banyeshuri 60 bahize abandi, ni bo bakuyemo bacye muri buri cyiciro, mu mibare, informatique na AI, aho baziga ishuri rya AOA (African Olympiad Academy) ryigamo abahanga baturutse mu Bihugu bitandukanye bya Africa.

Keza Sonia wiga mu mwaka wa kane mu ishuri rya ‘Gashora Girls’ wari mu cyiciro cy’abo mu mibare wanatsindiye kuzajya kwiga muri iri shuri, avuga ko yari asanzwe akora amarushanwa mu mibare kuko akiga mu cyiciro rusange yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu anaba uwa mbere muri Africa y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Ibintu by’amarushanwa mu mibare ndabimenyereye kuko nkiga mu cyiciro rusange nabaye uwa mbere mu Gihugu, nyuma bampitamo kujya guhararira u Rwanda mu marushanwa y’imibire muri Africa y’Ibursirazuba na ho mba uwa mbere rero hano ntabwo byangoye.”

Avuga ko nyuma yuko yabonye aya mahirwe akomeye yo kwiga mu ishuri ryigisha abahanga ku rwego mpuzamahanga, inzozi ze zahise zihinduka.

Ati “Kuva mbere niga Physics nashakaga kuba umupilote, mpitamo ibyo nziga mu wa kane nahisemo PCM menya n’iby’iri shuri inzozi zarahindutse ubu ndashaka gukora indege.”

Arub Shanmuganthan, umwe mu bahagarariye aya marushanwa, yavuze ko aba banyeshuri bamaze iminsi mu mahugurwa ari abahanga bavuye mu Gihugu hose mu bigo 900 mu banyeshuri ibihumbi 50.

Ati “Nyuma y’amarushanwa bakoze twakuyemo 60 b’abahanga kurusha abandi tumaze iminsi tubahugura gukemura ibibazo mu buryo bwinshi butandukanye, twatoranyijemo nanone abahanga tuzashyira mu ishuri rizatangira muri Kamena.”

Yavuze ko bareba abana b’abahanga ku Isi hose bakabigisha bakabohereza muri za kaminuza zikomeye ku Isi kuko amashuri makuru yubaha abana batsinda muri aya amarushanwa ndetse mu myaka ine ishize bafite barindwi babonye ayo mahirwe.

Aya marushanwa aba buri mwaka mu Bihugu bitandukanye byo muri Africa, aho umwaka ushize yakozwe muri Afurika y’Epfo, uyu mwaka akorerwa mu Rwanda no muri Bostwana.

Aba banyeshuri bamaze iminsi bahugurwa
Banahawe ibihembo

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − two =

Previous Post

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Arsenal nyuma yo gusezerera R.Madrid iyisubiriye

Next Post

Ahazwi mu mateka y’urugamba rwo Kwibohora hatangiye gutangirwa amasomo ahabwa abasirikare bakuru

Related Posts

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

by radiotv10
05/09/2025
0

Ikamyo yavaga i Kamembe yerecyeza i Bugarama mu Karere ka Rusizi, yakoreye impanuka muri uyu muhanda ubwo yari igeze ahantu...

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

by radiotv10
05/09/2025
0

Ku nshuro ya 20 mu Rwanda habaye ibirori byo ‘Kwita Izina’ abana b’Ingagi, byongeye kugaragaramo abarimo ibyamamare muri ruhago no...

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

by radiotv10
05/09/2025
0

Esther Mbabazi, one of Rwanda’s pioneering female pilots who started her career with the national carrier RwandAir, says aviation is...

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

by radiotv10
05/09/2025
1

Ubuyobozi Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, buravuga ko mu byumweru bitatu biri imbere hazatangira ibikorwa byo kwica...

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

by radiotv10
05/09/2025
0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanenze Umuryango Mpuzamahanga HRW (Human Rights Watch) uharanira Uburenganzira bwa Muntu kubera ibyo...

IZIHERUKA

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi
MU RWANDA

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

by radiotv10
05/09/2025
0

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

05/09/2025
From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

05/09/2025
Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

05/09/2025
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

05/09/2025
Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

05/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ahazwi mu mateka y’urugamba rwo Kwibohora hatangiye gutangirwa amasomo ahabwa abasirikare bakuru

Ahazwi mu mateka y’urugamba rwo Kwibohora hatangiye gutangirwa amasomo ahabwa abasirikare bakuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.