Abanyeshuri b’abahanga bitabiriye amarushanwa abahuza ku rwego rw’Igihugu mu bijyanye n’ubumenyi mu by’imibare, nyuma yuko babonye urwego bariho, barushijeho kwiyumvamo kuzakora ibirenze ibyo batekereza, barimo uwifuzaga kuzaba umupilote, ubu wifuza kuzavamo ukora indege.
Aya marushanwa yabanje kwitabirwa n’abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 50, yaje gusigaramo abanyeshuri 60 bageze ku cyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa ku rwego rw’Igihugu.
Aba banyeshuri bageze mu cyiciro cya nyuma cy’aya mahugurwa, bari bamaze iminsi umunani bahugurirwa mu Mujyi wa Kigali, aho bahawe ubumenyi ku bijyanye n’ikoranabuhanda rya mudasobwa, imibare, ndetse n’Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI.
Abanyeshuri babaye aba mbere ku rwego rw’Igihugu, bahabwa ibihembo birimo kwiga ku buntu mu kigo cy’ikoranabuhanga mu by’imibare cyo ku rwego mpuzamahanga.
Mu banyeshuri 60 bahize abandi, ni bo bakuyemo bacye muri buri cyiciro, mu mibare, informatique na AI, aho baziga ishuri rya AOA (African Olympiad Academy) ryigamo abahanga baturutse mu Bihugu bitandukanye bya Africa.
Keza Sonia wiga mu mwaka wa kane mu ishuri rya ‘Gashora Girls’ wari mu cyiciro cy’abo mu mibare wanatsindiye kuzajya kwiga muri iri shuri, avuga ko yari asanzwe akora amarushanwa mu mibare kuko akiga mu cyiciro rusange yabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu anaba uwa mbere muri Africa y’Iburasirazuba.
Yagize ati “Ibintu by’amarushanwa mu mibare ndabimenyereye kuko nkiga mu cyiciro rusange nabaye uwa mbere mu Gihugu, nyuma bampitamo kujya guhararira u Rwanda mu marushanwa y’imibire muri Africa y’Ibursirazuba na ho mba uwa mbere rero hano ntabwo byangoye.”
Avuga ko nyuma yuko yabonye aya mahirwe akomeye yo kwiga mu ishuri ryigisha abahanga ku rwego mpuzamahanga, inzozi ze zahise zihinduka.
Ati “Kuva mbere niga Physics nashakaga kuba umupilote, mpitamo ibyo nziga mu wa kane nahisemo PCM menya n’iby’iri shuri inzozi zarahindutse ubu ndashaka gukora indege.”
Arub Shanmuganthan, umwe mu bahagarariye aya marushanwa, yavuze ko aba banyeshuri bamaze iminsi mu mahugurwa ari abahanga bavuye mu Gihugu hose mu bigo 900 mu banyeshuri ibihumbi 50.
Ati “Nyuma y’amarushanwa bakoze twakuyemo 60 b’abahanga kurusha abandi tumaze iminsi tubahugura gukemura ibibazo mu buryo bwinshi butandukanye, twatoranyijemo nanone abahanga tuzashyira mu ishuri rizatangira muri Kamena.”
Yavuze ko bareba abana b’abahanga ku Isi hose bakabigisha bakabohereza muri za kaminuza zikomeye ku Isi kuko amashuri makuru yubaha abana batsinda muri aya amarushanwa ndetse mu myaka ine ishize bafite barindwi babonye ayo mahirwe.
Aya marushanwa aba buri mwaka mu Bihugu bitandukanye byo muri Africa, aho umwaka ushize yakozwe muri Afurika y’Epfo, uyu mwaka akorerwa mu Rwanda no muri Bostwana.


Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10