Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, aho yigana na bamwe mu bana yakabereye umubyeyi, ariko ntibimutere ipfunwe, kuko yiyemeje gusubira ku ntebe y’ishuri afite intego.
Dusengimana Isaie w’imyaka, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yavuze ko yasubiye mu ishuri afite imyaka 38 nyuma yaho barumuna be yabonaga babayeho neza nyuma yo kuminuza.
Uwo mubyeyi w’abana bane yavuze ko ubu yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ishuri yagarutsemo nyuma y’imyaka 22 kuko yacikirije ari mu wa mbere w’ayisumbuye, arigarukamo mu 2021.
Avuga ko ishyaka ryo kugaruka kwiga yaritewe no kubona abari inyuma ye hari byinshi bari kugeraho babikesha kwiga, ahitamo gusiga umugore n’abana agaruka ku ntebe y’ishuri.
Ati: “Mva mu ishuri ubundi byaturutse ku burwayi aho nkiriye mbona abo twiganaga bagiye mu wundi mwaka nanga gusubiramo. Nakomereje mu bundi buzima ndakura ndetse ndanashaka aho mbyaye gatanu gusa abariho ni 4.
Gukumbura ishuri byagarutse ubwo nitegerezaga uko barumuna banjye barangije kaminuza babayeho neza babikesha kwiga, ngira ipfunwe ry’ukuntu nari imbere yabo nkaba ubu ngaragara nkuciriritse kuri bo.”
Akomeza agira ati: “Ibi byatumye nganiriza umugore n’abana mbabwira ko nsubiye ku ishuri kandi ko nta mikino ngomba kwiga ngatsinda. Nasabye ubuyobozi bw’ishuri buranyemerera ndaza bibanza kungora nk’umuntu waherukaga twiga mu gifaransa ngasanga byarabaye icyongereza ariko ndahatana mbona ndi kubitsinda.”
Yahuye n’inzitizi ariko ntiyacika integer
Dusengimana avuga ko atangira kwiga yahuye n’ibimuca intege ariko ntiyadohoka
Ati: “Ubwa mbere n’iwanjye mu rugo cyane ku bana wabonaga ari bo bafite ipfunwe ryo kwakira ukuntu papa wabo ari kwigana n’abana. Ikindi ku ishuri wabonaga abanyeshuri batabyumva ndetse bakeka ko naba mfite ikibazo mu mutwe bakavuga bati reka dutegereze turebe.
Gusa ibi byagiye bitangira gahoro gahoro babona ndakora nkabona amanota meza babona ko dukomezanyije urugendo rw’amasomo kuko mbere bakekaga ko ari agahezo nzarambirwa nkabivamo.”
Mu ngamba afite harimo no gukomeza muri Kaminuza ndetse afite icyizere ko bizamufasha guhindura ubuzima.
Ati: “Mu cyerekezo cyanjye ntabwo ari ugusoreza aha, kuko nababwiye ko nagaruwe no kubona uko abize kaminuza byabafashije. Ubu rero ndiga nitegura gukora ikizamini cya leta ndetse nkazashaka amanota anyinjiza muri Kaminuza. Ngomba kuyiga byanga bikunda.Iyo ntekereza kuri Kaminuza sinjya ndeba imyaka.”
Yongeyeho ati: “Mfite icyizere ko kwiga kaminuza bizamfasha gusaza neza ntekereza umuryango nk’umuntu ujijutse, nkanawukorera ariko ubuzima bugahinduka nkuko n’abandi byakunze.”
Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya APEM Ngarama uwo munyeshuri yigamo buvuga ko bumubonamo icyizere cyo kuzagera ku byo yifuza kuko ibyo akora abikorana imyitwarire myiza no kuba indakemwa.”
Mukamparirwa Claudine uyobora iryo shuri yagize ati: “Umunyeshuri wacu dushima imyitwarire ye aho ubona ko yiga afite icyo ashaka kugeraho. Arangwa n’imyitwarire myiza nk’umunyeshuri ariko akanaba n’umujyanama muri bagenzi be nk’umubyeyi.
Ubushake afite nta kabuza buzatuma intego ze azigeraho kandi natwe nk’ubuyobozi bw’ishuri tumuremamo icyizere tukamwereka ko bishoboka.”
Dusengimana Isaie ashimira cyane ubuyobozi bw’ Igihugu budaheza mu burezi, avuga ko ubundi mu myaka yo hambere hari imyaka warenzaga ukaba utakwakirwa mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye.
Ivomo: Imvaho Nshya
RADIOTV10









