Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Iradukunda Bertand wakiniraga Gasogi United yereje muri Botswana

radiotv10by radiotv10
04/10/2021
in SIPORO
0
Iradukunda Bertand wakiniraga Gasogi United yereje muri Botswana
Share on FacebookShare on Twitter

Iradukunda Bertrand “Kanyarwanda” wakiniraga Gasogi United, yerekeje mu ikipe ya Township Rollers yo muri Botswana aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ukwakira 2021, ni bwo Iradukunda yatangajwe mu bakinnyi batatu bashya baguzwe na Township Rollers.

Township Rollers ni imwe mu makipe akomeye cyane muri Botswana ndetse mu mwaka w’imikino 2018-2019 niyo yegukanye igikombe cya Shampiyona.

Iradukunda Jean Bertrand ari mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, iri kwitegura imikino ibiri bazahuramo na Uganda, mu gushaka itike y’imikino y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Iradukunda yari amaze umwaka umwe ari umukinnyi wa Gasogi United yagezemo muri Gicurasi 2020 ku masezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Mukura Victory Sports yari yaragezemo muri Nzeri 2018.

Mu 2012 ni bwo Iradukunda yerekeje mu Isonga FC, ajya muri APR FC muri Kamena 2014 ubwo iyi kipe ya Gisirikare yatozwaga na Mashami Vincent.

Mu 2016, Iradukunda yagiye muri Bugesera FC ku masezerano y’umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri Police FC yakiniye imyaka ibiri, abona kujya muri Mukura Victory Sports.

Yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 mu 2012, akomereza mu batarengeje imyaka 20, U23 n’Ikipe y’Igihugu Nkuru guhera mu 2014.

Inkuru ya Jean Paul Mugabe /RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 12 =

Previous Post

CRICKET: U Rwanda rwatsinzwe na Uganda mbere yo guhura na Namibia

Next Post

Primaire abatsinze neza ni 5.7%, Tronc-Commun ni 15.8%…Abanyeshuri 60.000 batsinzwe noneho bazasibira

Related Posts

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

by radiotv10
17/11/2025
0

Umuyobozi w’Urwego rw'Ikirego rw’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumije, isubitswe, ikazaba igihe kizatangazwa....

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

IZIHERUKA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore
MU RWANDA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Primaire abatsinze neza ni 5.7%, Tronc-Commun ni 15.8%…Abanyeshuri 60.000 batsinzwe noneho bazasibira

Primaire abatsinze neza ni 5.7%, Tronc-Commun ni 15.8%...Abanyeshuri 60.000 batsinzwe noneho bazasibira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.