Primaire abatsinze neza ni 5.7%, Tronc-Commun ni 15.8%…Abanyeshuri 60.000 batsinzwe noneho bazasibira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Mbere Minisiteri y’Uburezi yatangaje ku mugaragaro amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Bitandukanye no mu yindi myaka, abanyeshuri batatsinze ntabwo bazimuka ngo bajye mu kindi cyiciro.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’iyi minisiteri, aho wayobowe na Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya.

Izindi Nkuru

Minisitiri Uwamariya yavuze ko abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ari 251,906, barimo abakobwa 136,830 n’abahungu 115,076. Na ho mu cyiciro rusange hakoze 121,626, harimo abakobwa 66, 240 n’abahungu 55, 386.

Hashingiwe ku byiciro by’imitsindire (Divisions) MINEDUC yatangaje ko abatsinze mu cyiciro cya mbere ari14,373 bangana na 5,7%, mu cyiciro cya kabiri bakaba 54,214 bangana na 21,5%, mu cyiciro cya gatatu ni 75,817 bangana na 30,10%, mu cyiciro cya kane ni 63,326 bangana na 25,1%.

Na ho abatsinzwe bakaba bari mu cyiciro cya gatanu kizwi nka Unclassified ni 44,176 bagana na 17,5%.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, MINEDUC yavuze ko abatsinze mu cyiciro cya mbere ari 19,238 bangana na 15,8%, icyiciro cya kabiri ni 22,576 bangana 18,6%, icyiciro cya gatatu ni 17,349 bangana na 14,3%, na ho icyiciro cya kane ni 45,842 bangana na 37,7%.

Muri iki cyiciro rusange abatsinze bari mu cyiciro cya gatanu ni 16,466 bakaba bangana 13,6%.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko abatsinzwe mu mashuri abanza 44,176 ndetse n’abanyeshuri 16,466 batsinzwe mu mu cyiciro rusange badahabwa ibigo nk’uko byari bimenyereye ahubwo ngo bazasubiramo amasomo.

Ibi iyi minisiteri ikaba ivuga ko yabishingiye ku mwanzuro w’umwiherero w’abayobozi uherutse, aho hemejwe ko nta munyeshuri uzajya yimunwa atatsinze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru