Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Iradukunda Bertand wakiniraga Gasogi United yereje muri Botswana

radiotv10by radiotv10
04/10/2021
in SIPORO
0
Iradukunda Bertand wakiniraga Gasogi United yereje muri Botswana
Share on FacebookShare on Twitter

Iradukunda Bertrand “Kanyarwanda” wakiniraga Gasogi United, yerekeje mu ikipe ya Township Rollers yo muri Botswana aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ukwakira 2021, ni bwo Iradukunda yatangajwe mu bakinnyi batatu bashya baguzwe na Township Rollers.

Township Rollers ni imwe mu makipe akomeye cyane muri Botswana ndetse mu mwaka w’imikino 2018-2019 niyo yegukanye igikombe cya Shampiyona.

Iradukunda Jean Bertrand ari mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, iri kwitegura imikino ibiri bazahuramo na Uganda, mu gushaka itike y’imikino y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Iradukunda yari amaze umwaka umwe ari umukinnyi wa Gasogi United yagezemo muri Gicurasi 2020 ku masezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Mukura Victory Sports yari yaragezemo muri Nzeri 2018.

Mu 2012 ni bwo Iradukunda yerekeje mu Isonga FC, ajya muri APR FC muri Kamena 2014 ubwo iyi kipe ya Gisirikare yatozwaga na Mashami Vincent.

Mu 2016, Iradukunda yagiye muri Bugesera FC ku masezerano y’umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri Police FC yakiniye imyaka ibiri, abona kujya muri Mukura Victory Sports.

Yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 mu 2012, akomereza mu batarengeje imyaka 20, U23 n’Ikipe y’Igihugu Nkuru guhera mu 2014.

Inkuru ya Jean Paul Mugabe /RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 11 =

Previous Post

CRICKET: U Rwanda rwatsinzwe na Uganda mbere yo guhura na Namibia

Next Post

Primaire abatsinze neza ni 5.7%, Tronc-Commun ni 15.8%…Abanyeshuri 60.000 batsinzwe noneho bazasibira

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Two football icons with global recognition, Jay-Jay Okocha and Didier Domi, have arrived in Rwanda as part of a five-day...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Primaire abatsinze neza ni 5.7%, Tronc-Commun ni 15.8%…Abanyeshuri 60.000 batsinzwe noneho bazasibira

Primaire abatsinze neza ni 5.7%, Tronc-Commun ni 15.8%...Abanyeshuri 60.000 batsinzwe noneho bazasibira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.