• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iran yagaragaje ikitagomba kwirengagizwa mu kurangiza burundu intambara

radiotv10by radiotv10
17/06/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Iran yagaragaje ikitagomba kwirengagizwa mu kurangiza burundu intambara
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko amasezerano ayo ari yo yose agamije kurangiza intambara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika agomba kujyana no kuba Israel igomba gukura ingabo zayo muri Liban.

Araghchi yavuze ko intambara idashobora gufatwa nk’iyarangiye burundu mu gihe hakiri ibice bya Lebani bikigenzurwa cyangwa birimo ingabo za Israel.

Mu ijambo yagejeje ku badipolomate b’amahanga i Tehran, yavuze ko ikibazo cya Lebanon ari kimwe mu bice by’ingenzi bigomba kubonerwa umuti mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye mu karere.

Yagize ati, “Ibibera muri Lebani ntibishobora gutandukanywa n’ibiganiro bigamije kurangiza iyi ntambara. Kugira ngo habeho amahoro nyakuri, Israel igomba kuva ku butaka bwa Lebanon.”

Minisitiri Araghchi yongeyeho ko Iran ibona ko kuba ingabo za Israel zikomeje kuguma muri Lebani cyangwa gukomeza kugaba ibitero muri icyo gihugu byaba binyuranyije n’amasezerano ari gutegurwa hagati y’impande zitandukanye, biteganyijwe ko azashyirwaho umukono kuwa 19 kamena 2026.

Yaburiye ko Tehran izafata ibikorwa byose bya gisirikare bya Israel byakomeza gukorerwa muri Lebani nko kutubahiriza amasezerano y’ubwumvikane ari kuganirwaho.

Iran yatangaje ibyo  mugihe  ibiganiro byo gushaka amahoro hagati yayo na Amerika bikomeje gutanga icyizere, nubwo hakiri ibibazo byinshi bizakomeza kuganirwaho mbere y’uko amasezerano ya nyuma ashyirwaho umukono, birimo n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran , ukorera muri Lebani.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Tshisekedi yasabwe kwegura anateguzwa imyigaragambyo ikomeye

Related Posts

Uko u Rwanda rwakiriye kwisubiraho kwa Congo ikemera kwicarana ku meza y’ibiganiro na M23

Tshisekedi yasabwe kwegura anateguzwa imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
17/06/2026
0

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakajije umurego mu bikorwa byo kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga,...

Intambara y’amagambo hagati ya Gen.Muhoozi n’Umunyapolitiki Bobi Wine yafashe indi ntera

Intambara y’amagambo hagati ya Gen.Muhoozi na Bobi Wine yongeye gufata intera

by radiotv10
17/06/2026
0

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yongeye guterana amagambo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo General...

Iby’ingenzi wamenya ku imurikabikorwa rya mbere ku Isi mu bya gisirikare ryitabiriwe na RDF

Iby’ingenzi wamenya ku imurikabikorwa rya mbere ku Isi mu bya gisirikare ryitabiriwe na RDF

by radiotv10
16/06/2026
0

I Paris mu Bufaransa hari kubera imurikabikorwa mpuzamahanga mu bya Gisirikare rizwi nka ‘Eurosatory’ rya mbere rigari ku Isi, ryitabiriwe...

Abacuruzi bari bavuye i Goma batezwe n’igitero cy’umutwe ukorana na FARDC

Abacuruzi bari bavuye i Goma batezwe n’igitero cy’umutwe ukorana na FARDC

by radiotv10
16/06/2026
0

Itsinda ry'abacuruzi bari bavuye i Goma berekeza i Walikale, ryagabweho igitero n'abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi b'umutwe wa...

Icyorezo cya Ebola kiri muri Congo no muri Uganda kiraganirwaho n’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika

Icyorezo cya Ebola kiri muri Congo no muri Uganda kiraganirwaho n’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika

by radiotv10
16/06/2026
0

Icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda, kiri mu biganirwaho mu nama yo...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Iran yagaragaje ikitagomba kwirengagizwa mu kurangiza burundu intambara

Tshisekedi yasabwe kwegura anateguzwa imyigaragambyo ikomeye

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Umuvugizi mushya wa RDF

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.